RFL
Kigali

Itangwa ry'ibihembo bya Rwanda Movie Awards ryigijwe inyuma

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/03/2015 13:15
2


Byari byitegerejwe ko kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe 2015 aribwo igikorwa cyo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards kiba, ariko kubera impamvu abategura ibi bihembo batangarije Inyarwanda.com iki gikorwa cyimuriwe mu cyumweru gitaha.



Nk’uko Jackson Mucyo ukuriye Ishusho Arts yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, byari biteganyijwe ko iki gikorwa kiba kuri iki cyumweru ariko kubera igikorwa kimaze icyumweru nacyo cya filime kikaba ari iserukiramuco rya filime rya Mashariki African Film Festival kizasozwa kuri uyu wa 6, bahisemo gusigamo umwanya hagati y’ibi bikorwa 2.

Jackso yabisobanuye muri aya magambo: “urabona abantu bitabira ibi bikorwa byacu bya sinema ni nk’aho ari abantu bamwe. Kuri uyu wa 6 nibwo hasozwa iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival, ubwo rero twaricaye dusanga guhita dukora Rwanda Movie Awards ku munsi ukurikiyeho kwaba ari ugucanga abantu duhitamo kwimura igikorwa.”

Iki gikorwa kizaba kuwa 5 w’icyumweru gitaha tariki 20 Werurwe kikazabera kuri Kigali Serena Hotel, gusa nk’uko Jackson yakomeje abitangaza, n’ubwo umunsi wo gutanga ibihembo wimuwe, igihe cyo gusoza amatora cyo ntikimuwe, amatora akaba agomba gusozwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 tariki 14 z’uku kwezi.

Kugeza ubu mu matora y'abakinnyi bakunzwe, ku ruhande rw'abagabo Ngizwenayo Parfait niwe ukiri imbere ku majwi agera ku bihumbi 95 naho Danny Gaga umukurikiye akagira ibihumbi 43 mu gihe ku ruhande rw'igitsinagore, abakobwa 2 aribo Assia Mutoni na Kirenga Saphine bakomeje guhangana aho bari mu bihumbi 46, ariko Assia akaba arusha Kirenga amanota agera kuri 200. KANDA HANO UKOMEZE UHE AMAHIRWE UWO UKUNDA MBERE Y'UKO AMATORA ARANGIRA.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ndababaza umukinyi witwa sandra yagiyehe? Kaliza cg Alicia???? turamwemera sinzi impamvu ataza mwirushanwa
  • tuyisenge merchior9 years ago
    nibyiza cyane turabishyi gicyiye ahubwo mugire vuba twari dutegereje ejo KBS tuzabatora murakoze.......





Inyarwanda BACKGROUND