RFL
Kigali

Itangizwa ry'iserukiramuco rya Mashariki African film festival ryagaragaje ko hari ikizere cya sinema nyarwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/03/2015 15:41
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 08 Werurwe 2015, iserukiramuco rya filime rya Mashariki African film festival yaraye ifunguwe ku mugaragaro, igikorwa cyagaragaje ikizere cy’ejo hazaza vya sinema nyarwanda.



Uyu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe, byatangiye ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo umushyushyarugamba MC Phill Peter yarageze ku rubyiniro atangira aha ikaze abari bitabiriye iri serukiramuco barimo abari bavuye hanze y’u Rwanda, ndetse umushyitsi mukuru muri uyu muhango ukaba yari Amb. Rugwabiza Valentine, Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe imirimo y'umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Abantu bari bitabiriye uyu muhango ari benshi

Ibi birori byasusurukijwe n'itorero ABATARUTWA

MC Phil Peter wari uyoboye ibi birori

Cajetan Boy, umwe mu barimu bigisha sinema muri aka karere nawe yari yitabiriye iri serukiramuco. Akaba amaze n'icyumweru atanga amahugurwa yo kwandika filime

Fred Baillif na na Kantarama Gahigiri baturutse mu Busuwisi, aho filime yabo TAPIS ROUGE ariyo yafunguye iri serukiramuco

Hakurikiyeho umuyobozi w'iri serukiramuco Bwana KAREKEZI Joel nawe watangiye ashimira abitabiriye ibi birori cyane ko bari benshi ku buryo butari bwitezwe nk’uko bitangazwa na bamwe mu bateguye uyu munsi. Yakomeje asobanura iri serukiramuco muri make ndetse n’intego yaryo, aho yasobanuye ko rigamije guteza imbere Sinema nyarwanda ndetse n’iyo muri Africa yose hashingiwe ku nkuru zifite umwimerere wa kinyafurika nk’uko insanganyamatsiko y’iri serukiramuco ibisobanura: “Afurika, Dukunda inkuru zacu”.

Joel Karekezi, umuyobozi w'iri serukiramuco

Tresor Senga, akaba ari umuyobozi mukuru w'iri serukiramuco ari kumwe n'umusuwisikazi Simone Spani, akaba ari umujyanama mukuru

Tresor Senga na Minisitiri Amb. Valentine Rugwabiza wa MINEAC

Kantarama Gahigiri, umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’ubusuwisi, akaba ari nawe mubyeyi mukuru w’iri serukiramuco, n’ubwo atazi neza kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda atangira ijambo rye yabanje kuvuga mu rurimi rw’ikinyarwanda, ibintu byashimishije abantu benshi aho bashimangiraga ko n’ubwo yakuriye mu mahanga, azirikana mu rugo.

Kantarama Gahigiri, umunyarwandakazi uba mu gihugu cy'ubusuwisi

Mu ijambo rye, Kantarama yagarutse cyane ku gushimira abateguye Mashariki bamutekerejeho ndetse akangurira urubyiruko n’abagore bose muri rusange (dore ko wari umunsi mpuzamahanga w’abagore) kudacika integer ku nzozi zabo, ko bagomba guhaguruka bakarwanira kuzigeraho.

Agace kamwe k'amagambo y’icyongereza, Kantarama yagize ati: “Stand for your dream, and fight for it.” Tugenekereje mu Kinyarwanda, “kurikira inzozi zawe, kandi urwanire kuzikabya.”

Senga Tresor, umuyobozi mukuru w'iri serukiramuco niwe wakiriye abashyitsi bose bari baryitabiriye

Amb. Valentine Rugwabiza ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’uburasirazuba mu Rwanda, akaba ariwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo rye yavuze ko atunguwe no kubona abantu buzuye salle kubera cinema, akaba yanijeje abategura iri serukiramuco ko ubufasha bwose bazamusanga bamusaba azabubaha, dore ko yemeje ko sinema ari bumwe mu buryo bwihuse bwo gusakaza ubutumwa no guhuza abantu.

Amb. valentine Rugwabiza, minisitiri muri MINEAC

Iri serukiramuco ryumvikanyemo icyongereza kinshi kurusha ikinyarwanda, ryakomeje perezida waryo NSENGA Tresor ashimira abaraho ndetse anatangaza ko bizeye neza ko umwaka utaha bizaba byiza kurushaho cyane ko ubu byari ku nshuro ya mbere ribaye.

Nk’uko byari biteganyijwe, mu gusoza ibirori byo gutangiza iri serukiramuco herekanwe filime TAPIS ROUGE, ikaba ari filime yakozwe n’umusuwisi Fred Baillif afatanyije n’umunyarwandakazi Kantarama Gahigiri, ikaba ari filime yishimiwe n’abantu benshi bari bahari dore ko inkuru yayo ifite aho ihurira n’ibibazo benshi mu bakora sinema mu Rwanda bafite, aho ivuga ku rubyiruko rufite inzozi zo gukora filime ndetse bakagera mu iserukiramuco rya Cannes ariko bikarangira babigezeho n’ubwo baba barahuye n’ibibazo.

TAPIS ROUGE niyo yari filime y'umunsi

Umukinnyikazi wa filime Liane Mutaganzwa yagaragaye muri iri serukiramuco ari mu ikipe iritegura

Mu bibazo byabajijwe Fred na Kantarama bakoze iyi filime, byagarutse cyane ku mpamvu bahisemo gukora kuri iyi nkuru ivuga urubyiruko rwifuza gukora filime maze nabo batangaza ko iyi filime igaruka ku nkuru zagiye zibaho ndetse ko nabo bakwiheraho kuko nabo bari bafite inzozi zo gukora filime.

Iri serukiramuco rirakomeza muri iki cyumweru cyose, rikaba rizasozwa tariki  ya 14 z’uku kwezi ariko kuva uyu munsi hakaba hazakomeza ibikorwa bitandukanye byo kwerekana film mu duce dutandukanye tw’igihugu n’umugi wa Kigali ndetse kwinjira muri izi gahunda zose bikaba ari ubuntu.

Iyi niyo gahunda y'iserukiramuco muri iki cyumweru cyose

Mutiganda Janvier & Kayitare Mustafa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND