Mashariki Africa film festival ni iserukiramuco nyafurika rya filime ribereye mu Rwanda ku nshuro yaryo ya gatatu. Hari byinshi risize mu mitima ya benshi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017 ni bwo ryasojwe ku mugaragaro. Ese ni ikihe cyizere ryaba risigiye abakora filime nyarwanda?
Iri serukiramuco ryari rimaze icyumweru riba, ku musozo waryo ryitabiriwe n’abantu benshi kandi ubona ugereranyije n’andi maserukiramuco abera hano mu Rwanda. Bitandukanye n'andi maserukiramuco ya filime yagize abera mu Rwanda, abateguye iri serukiramuco babashije kugenda bakora ibikorwa bitandukanye harimo, kwerekana filime mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, amahugurwa atandukanye yerekeranye n’uyu mwuga, ibiganiro mpaka kuri uyu mwuga n’ibindi. Ikindi umuntu yavuga kuri iri serukiramuco ni ubwitabire bw’abanyafurika bagiye bakora ibikorwa bitandukanye muri uyu mwuga ku buryo umuntu atanabura kwemeza ko koko iri ari iserukiramuco ari nyafurika.
Azwi nka Rurinda muri Seburikoko yanyuranye ku itapi na Diane wo muri filime City Maid
Uretse ibi bikorwa umuntu ntiyabura no kwemeza ko iri ari ryo serukiramuco ryitabiriwe cyane n’abayobozi batandukanye kandi ari nabyo byagiye bisigira icyizere abakora uyu mwuga. Benshi bemeza ko noneho bibaha icyizere ko Leta yatangiye kwiyumvamo uyu mwuga cyane ko kugira ngo batangire kuvuga ibi bashimishijwe cyane kandi banashima ko Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yitabiriye ibi birori.
Mussa Toure, Ministiri Uwacu Julienne na Senga Tresor washinze akanayobora Mashariki
Si Ministiri Uwacu Julienne gusa wagaragaye muri ibi birori, ahubwo abo muri sinema banashimye ko byitabiriwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’umuco Dr Vuningoma James, abambasadeli batandukanye n’abandi.
Itorero ryasususurukije abantu mu mbyino
Ibi birori kandi byaranzwe n’ubusabane aho ababyitabiriye basangiye icyo kunywa, nyuma yaho hakurikiyeho kwerekana abanyamahanga bagiye bitabira iri serukiramuco ndetse n'ababafashije banyuzwa ku itapi itukura. Nyuma hakurikiweho kwerekana abakora n’abakinnyi ba filime mu Rwanda nabo banyuzwa kuri iyi tapi, nyuma yaho hakurikiyeho guha impamyabumenyi abari bitabiriye amahugurwa yagiye ategurwa n’iri Serukiramuco, nyuma yaho hahembwa amwe mu mafilime yabaye meza haba mu Rwanda, muri Afurika y’uburasirazuba ndetse no muri Afurika yose.
Filime ngufi mu Rwanda hahembwe Munezero Emmanuel, Filime Mbarankuru hahembwa Habibu Kanobana, muri Afurika y'uburasirazuba hahembwe abaturutse mu gihugu cya Kenya, naho muri Afurika hahembwa filime ngufi yo muri Niger, naho filime ndende yahembwe yari iyo muri Uganda ya Arnold yitwa N G O
Sebu na Siperansiya bamwe mu bakuruye abari muri ibi birori dore ko bishimiwe ku rwego rwo hejuru
Nyuma y'ibi bikorwa hagiye havugwa amagambo yo gushimira abafashije n’abakoze muri iri serukiramuco nyafurika ryasozwaga kuri uyu wa gatanu, aho ibi byose byasojwe no kureba amafilime atandukanye.
Kibonke, Colin ni bamwe mu bakinnyi banyuze ku itapi
Nyuma y'igihe atagaragara Iyamuremye Hawa nawe yagaragaye muri ibi birori
Kirenga Saphine nawe ni umwe mu banyuze kuri iyi tapi
Iri ni rimwe mu maserukiramuco byibuze atanga igikombe n'amafaranga agiherekeje n'ubwo akiri iyanga
Eric Kabera atanga igikombe
Dr Vuningoma James na Moussa Toure batanga impamyabumenyi ku bahuguwe
Ishusho y'ibikombe byatanzwe
Abahuguwe bahabwa impamyabumenyi
Young nawe yari yitabiriye ibi birori
Ibi birori byitabiriwe kandi n'abakobwa bari muri Miss Rwanda 2017
Kaneza Floriane uyobora iri serukiramuco ashimira abarifashije bose
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO