RFL
Kigali

Isoko rya filime nyarwanda mu marembera, federasiyo yo yemeza ko nta n’iryigeze ribaho

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/05/2016 16:55
2


Ubusanzwe isoko rya filime zo mu Rwanda usanga ridasa nirigira aho ribarizwa kuko n’iyo ubajije ubuyobozi bwa sinema yo mu Rwanda aribwo federasiyo ishinzwe gukurikiranira hafi ibikorerwa muri sinema usanga bakubwira ko nta soko rihari.



N’ubwo bakunze kuvuga gutyo, usanga abakora filime zicururizwa mu Rwanda bo bemeza ko bafite isoko rya filime, dore ko bose bihuje bagafata inzu aho bakunze kwita mu gikari cya Fantastique ari naho usango filime zose z’inyarwanda ndetse zibarizwa.

N’ubwo zabarizwaga muri iyi nzu ku wari uhazi ubu ahageze ntiyabura kuvuga ko izi filime zifite abakunzi batari bake mu banyarwanda hatagize igikorwa mu maguru mashya zaba zigiye kwibagirana.

Ubusanzwe iyi nzu yajyaga isohokeramo filime buri wa mbere ndetse akenshi ugasanga zibyigana babuze n’umwanya bazishyiramo, ariko kuri ubu usanga hacamo n’ibyumweru nta n’imwe isohotse.

Nti byarangiriye aho kuko nyuma hajeho igikorwa cy’aba bacuruzi aho batangiye gufata filime bakaziteranyiriza kuri DVD imwe bitewe n’ibice filime yari ifite.

Ibi nabyo bisa n’ibitamaze kabiri kuko nyuma yo guteranya filime bari bafite zose kuri ubu batangiye kwivana ku isoko nk’uko bigaragara mu mafoto. Aho wasangaga hose hacururizwa none ubu hakaba hasigaye mbarwa cyangwa utubati zabagamo dusigariye aho.

Tuganira na Munyawera Augistin, umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi ba filime nawe akaba ari umucuruzi w’izi filime uzwi kuri filime Amarira y’urukundo, mu magambo arimo ikizere gicye ku hazaza he muri ubu bucuruzi yagize ati “ N’aba bagiye, turi hafi kubakurikira kuko mbona nta gihe tuhasigaje. Nonese niba twaragiye tugerageza tukagera n’aho tumanura tugakora produit za make nayo akaba atavamo ubwo twaba dutegereje iki? Ko amaherezo ari ugutaha, dore ko na federasiyo yagiye itwizeza ibitangaza kugeza ubu hakaba nta gikorwa.”

Munyawera Augustin

Ku ruhande rwa Federasiyo ya filime mu Rwanda ishyirwa mu majwi kutagira icyo ikora, tuganira n’umuyobozi w’iyi federasiyo Ntihabose Ismael we yadutangarije ko kugeza ubu barimo gushaka inzira zose zatuma habaho isoko rya filime mu Rwanda kuko we asanga n’iryo bita isoko we atarifata nk’isoko rya filime.

Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • X7 years ago
    Hhhhhh, nabivuze kera ko bakina ikinamico bakanyita indashima.
  • 7 years ago
    Aha!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND