Isoko itarico arts ni umuryango w’abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu w’Imena (AVEGA) bakora ubuhanzi butandukanye bushingiye ku muco ( Filime, Ikinamico, Indirimbo, Ibisigo, n’ibindi).
Uyu muryango wateguye igikorwa cyo guha no gusubiza icyubahiro imiryango yabo Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye, no gukomeza ababyeyi babo batuye muri uwo mudugudu.
Uyu mugoroba wo kwibuka ukaba ufite izina ry’umwihariko aho bawise “Umugoroba w’ubuhanzi mu kwibuka”, bitewe n’uko haziganzamo ibihangano bitandukanye bigamije gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye uyu mudugudu. Iki gikorwa kizaba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2016 mu mudugudu w’Imena uzwi nka AVEGA, Kimironko.
Uyu mugoroba biteganyijwe ko uzatangizwa n’urugendo rwo kwibuka ruzatangira ku I saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00), ruzaturuka ku Kagari ka Bibare bakagera muri uyu mudugudu, ari naho hazakomereza izindi gahunda.
Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO