RFL
Kigali

ISI NTISAKAYE – Iyi mvugo imaze iminsi igezweho mu Rwanda yamaze gukorwamo filime – INCAMAKE ZAYO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/05/2015 10:31
1


Mu Rwanda hamaze iminsi hagezweho imvugo igira iti “Isi ntisakaye, nawe wanyagirwa”. Iyi mvugo benshi bayivuga bashaka gusobanura ko nta muntu wagakwiye kwiratana uko abayeho neza ku isi, dore ko ibyo wiratana nawe ejo byagushiraho ukaba umukene nka bamwe wiraseho.



Agendeye kuri iyi mvugo, Kalinda Isaiah yanditse filime ayita iri zina ‘ISI NTISAKAYE’ mu rwego rwo kugaragaza ko koko ibibi bigera ku bandi nawe byakugeraho.

ISI NTISAKAYE

Iyi filime ivuga inkuru y’umugabo wica mugenzi we kera ariko hagasigara abana, baza gukura bagahindukirira mu kwihorera kuri uyu mugabo, igaragaramo abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda nka Umutoni Assia uzwi nka Rosine mu ntare y’ingore, Antoinette Uwamahoro uzwi nka Intare y’ingore, Celestin Gakwaya uzwi nka Nkaka, Irunga Longin n’abandi.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME

Biteganyijwe ko iyi filime izerekanwa ku mugaragaro tariki 6 z’ukwezi kwa 6 ikagera ku isoko tariki 15 z’uko kwezi (kwa 6), aho uzabasha kuyigura hirya no hino mu gihugu nawe ukareba uburyo isi idasakaye nawe wanyagirwa.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hirwa sincerite 8 years ago
    ndabashyigikiye ejo ni neza kd niheza koko dore izuba rirarashe!





Inyarwanda BACKGROUND