RFL
Kigali

Ishyirahamwe ry’abanditsi ba filime mu Rwanda rirakataje mu kwiyubaka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/09/2015 13:27
1


“Rwanda Screenwriters Union”, ishyirahamwe ry’abanditsi ba filime mu Rwanda rikaba rimwe mu mashyirahamwe y’abakora sinema yabonye ubuzima gatozi mbere y’andi, rikomeje ibikorwa byo kwiyubaka no guhuriza hamwe abanditsi ba filime mu Rwanda.



Kuwa 5 w’icyumweru gishize nibwo habaye inama rusange y’abanyamuryango b’iri huriro, ikaba yarigiwemo imwe mu mishinga mishya yazafasha abanditsi ba filime kwiteza imbere no guteza mbere umwuga bizanafasha sinema nyarwanda gutera imbere, dore ko abahanga bemeza ko byose bihera ku nkuru.

RSU

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye iyi nama yabereye ku kicaro cy'inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco

Muri iyi nama hasobanuwe impamvu yo kuba mu ihuriro, abanyamuryango basobanurirwa ko kuribamo ari ku bushake bw’umwanditsi, ko ntawuzanwa ku gahato cyangwa ngo abe yakwangirwa kurizamo mu gihe yujuje ibisabwa.  Muri iyi nama kandi hatekerejwe ku mishinga ihuriro rigiye gutangira ku giti cyaryo hatitawe ku bundi bufasha ihuriro rishobora kwakira harimo:

1.Amahugurwa y’ibanze ku banyamuryango bataragira amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu kwandika filime;

2. Gushyiraho isomero rigaragaramo ibitabo bya filime nziza zakozwe. Kuri iyi ngingo, mbere hatekerezwaga gukora library ya script zitarakorwa. Mu kubiganiraho haboneka impungenge zo kuzirinda kwibwa, abari mu nama bifuza ahubwo ko hagurishwa ibitabo bya film zakozwe cyangwa abantu bakaba bazisoma. Urugero, igitabo cya The Pardon ,Kinyarwanda, Umutoma,... zikaba zashyirwa hamwe abantu bakazisura bakazigiraho;

3. Gushaka isoko ry’inkuru (script) z’abanyamuryango biciye mu maserukiramuco ya filime atandukanye;

4. Gutegura amarushanwa yo kwandika filime mu mashuri abanza n’ayisumbuye hangamijwe gushaka impano nshya, abatsinze bagatangira guhabwa amahugurwa mu rwego rwo kuzamura abanditsi ba filime b’ejo hazaza,

5. Kuba hatekerezwa ingenagaciro (igiciro fatizo) cy’inkuru na script kubifuza kuzigura.

Iyi nama yasojwe Komite y’abanditsi ihawe inshingano zo kubitegura neza ndetse hongerwaho Joel Karekezi uzajya abunganira mu bujyanama.

Ese bisaba iki kugira ngo ube umunyamuryango mu ishyirahamwe ry’abanditsi?

Bwana Aaron Niyomungeri avuga ko nyuma yo kugira abanyamuryango bashinze ihuriro ari nabo basinye mu bitabo by’amategeko (status), abandi bashya bifuza kwinjiramo nabo batahezwa. Avuga ko kugira ngo winjire muri iri huriro, bisaba kwandika ibaruwa ibisaba yandikiwe umuyobozi waryo, iherekejwe n’icyemezo cy’uko waba uri umwanditsi wa filime: aha ukaba ushobora kuba ufite impamyabumenyi wahawe mu ishuri cyangwa amahugurwa yo kwandika filime, hari filime waba warakoze wanditseho nk’umwanditsi, naho udafite na kimwe muri ibyo, ukaba watanga icyemezo cy’umutungo bwite mu by’ubwenge (copyright) wahawe na RDB nyuma yo kwandikisha inkuru ya filime yawe. Ukaba wabyohereza kuri rscreenwriters@gmail.com

Aaron akomeza avuga ko, “Abanyamuryango ni abantu bashinze ihuriro cyangwa abasabye kurizamo nta gahato bakaba bubahiriza amabwiriza arigenga bose bakaba bafatwa kimwe imbere y’amategeko.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Masengesho Marie Chantal4 years ago
    Muraho?njyewe ndi umwarimu muri kamonyi nkaba mfite impano yo kwandika filime nyarwanda,nifuza gufatanya namwe kandi narabyiyemeje!nzajya kuri RDB njye gushaka icyangombwa dukomezanye!Murakoze mugire amahoro.





Inyarwanda BACKGROUND