RFL
Kigali

Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ryasojwe kuri uyu wa 6 I Kigali (Amafoto)

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/03/2016 18:16
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 tariki 12 Werurwe nibwo I Kigali hasojwe iserukiramuco rya sinema rya Mashariki African Film Festival ryabaga ku nshuro ya 2.



Iri serukiramuco ryari rimaze icyumweru ribera I Kigali aho muri iki cyumweru habayemo ibikorwa byo kwerekana filime zaturutse hirya no hino muri Afurika ndetse n’ibikorwa by’amahugurwa yo kuyobora yakozwe na Kantarama Gahigiri ndetse n’amahugurwa y’abakinnyi yakozwe na Ibrahim Ahmed Pino (akaba ari umukinnyi w’imena wa filime Timbuktu) ryasojwe kuri uyu wa 6, mu muhango wabereye ku nyubako ya Grand pension Plazza mu mujyi wa Kigali, ukaba wari witabiriwe n’abantu benshi biganjemo benshi mu byamamare bya sinema nyarwanda.

Muri uyu muhango hatanzwemo impamyabumenyi z’abanyeshuri bagera kuri 60 bitabiriye aya mahugurwa yombi, impamyabumenyi bashyikirijwe na Kantarama Gahigiri, umusuwisikazi ufite inkomoko mu Rwanda wanabasabye guhera hano bagateza imbere impano zabo.

Hanahembwe kandi filime 3 ngufi nyarwanda zahize izindi, aho buri filime yagenewe igihembo cy’amafaranga. Filime yabaye iya 3 ikaba ari “Agasanduku” yahembwe ibihumbi 50 by’amanyarwanda, filime ya 2 ariyo “Behind The World” yahembwe ibihumbi 75 naho filime ya mbere “Ride in The Coffin” yegukana umwanya wa mbere ihembwa ibihumbi 100 by’amanyarwanda.

Mu gusoza iri serukiramuco, herekanwe filime Rebelle/War Witch, filime ivuga ku mwana w’umukobwa Komona ushimitwa n’inyeshyamba mu ntambara yo muri Kongo maze akajyanwa mu gisirikare. Iyi filime yakorewe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni iy’umunyakanada Kim Nguyen, ikaba yaregukanye ibihembo binyuranye hirya no hino ku isi harimo no kuba yarahagarariye igihugu cya Canada mu bihembo bya Oscars nka filime yo mu ndimi z’amahanga mu 2012.

Mu mafoto dore uko uyu muhango wari umeze:

MAAFF 2016

Mu mbyino za gakondo, itorero indangamirwa niryo ryatangiye risusurutsa abitabiriye uyu muhango

MAAFF 2016

Uyu muhango wari witabiriwe n'ibyamamare byinshi muri sinema nyarwanda

Mu rwenya rwe benshi basanzwe bamenyereye, Arthur Nkusi niwe wari uyoboye uyu muhango

MAAFF 2016

Kantarama Gahigiri ashyikiriza abitabiriye amahugurwa impamyabumenyi, anabasaba gukomeza guteza impano zabo imbere

MAAFF 2016

Abari bagize akanama nkemurampaka k'ibihembo bya filime nziza (filime ngufi nyarwanda), Gerald Le Chene wo muri Canada, Moses Serugo wo muri Uganda ndetse na Wangeshi Murage wo muri Kenya

Mbere y'uko batangaza filime 3 za mbere zahize izindi mu marushanwa yo muri iri serukiramuco, hari inama babanje guha abakora sinema nyarwanda by'umwihariko ku kunoza ubwiza bw'amagambo y'indimi z'amahanga yiyandika kuri filime azwi nka Subtitles, bigaragare ko ari kimwe mu cyabagonze.

Abagize akanama nkemurampaka kandi nyuma yo gusanga sinema yibagirana muri bimwe mu bikorwa ndangamuco bifashwa na Leta nk'igikorwa cya Fespad, Kwita izina,... basabye ko Leta yagira uruhare mu kuzamura ibikorwa bya sinema ibigenera ingengo y'imari.

MAAFF 2016

MAAFF 2016

Ibi nibyo bihembo byahembwe filime 3 zabaye iza mbere

MAAFF 2016

Dr. Vuningoma James, umuyobozi wa RALC niwe wari umushyitsi mukuru

Dr. James Vuningoma yavuze ko kugeza ubu Leta iri gushyiraho ingamba zo gushyigikira ibikorwa bya sinema mu iterambere ryayo. Yavuze ko bimwe muri ibi bikorwa, harimo gutegurwa inama y'igihugu y'ubuhanzi izaba ihuriyemo ubuhanzi bwose bubarizwa mu Rwanda (na sinema irimo), ikaba ariyo izajya inyuzamo ingamba ndetse n'ibikorwa byose bigenewe ubuhanzi. Yavuze ko bitarenze mu mpera z'ukwezi kwa 4 iki kigo kizaba kimaze kujyaho.

MAAFF 2016

Tresor Senga (hagati), umuyobozi mukuru w'iri serukiramuco ari kumwe na James Vuningoma na Kantarama Gahigiri

MAAFF 2016

Ifoto y'urwibutso

Amafoto: John Mugabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND