RFL
Kigali

Hasojwe iserukiramuco rya filime za Gikirisitu, Miss Doriane aba umwe mubitabiriye uyu muhango – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/11/2015 9:54
1


Iserukiramuco rya filime za Gikirisitu (Rwanda Christian Film Festival) ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda ryasojwe kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, mu muhango wabereye kuri Hilltop Hotel I Remera.



Uyu muhango utari witabiriwe n’abantu batari benshi ahanini bikaba byagarutsweho ko byaba byatewe n’uko imvura yaguye ku mugoroba, wari witabiriwe na bimwe mu byamamare byiganjemo ibyo mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana harimo Patient Bizimana, Serge Iyamuremye wanataramiye abitabiriye iki gikorwa, Olivier kavutse wo muri Beauty For Ashes n’abandi, ndetse na bamwe mu bagize sinema n’ubwo bari bake mu buryo bugaragara, dore ko abanyarwanda batsindiye ibihembo bose nta n’umwe wari uhari ngo agishyikirizwe.

Serge Iyamuremye yaririmbye muri uyu muhango

Mu ndirimbo ye Uwiteka Arampagije, Serge yahagurukije abitabiriye uyu muhango maze bahimbaza Imana

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane ni umwe mu babashije kwitabira uyu muhango, akaba yahageze mu buryo butunguranye dore ko nta n’umwe wari witeze ko ari buhagere, haba mu bateguye iki gikorwa ndetse n’abari bakitabiriye.

Mu bihembo byatanzwe, byari biteganyijwe ko hatangwa ibihembo mu byiciro 5: Amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana meza (Best Gospel Video), Filime Ndende nziza (Best Feature Film), Filime ngufi nziza (Best Short Film), Umukinnyi wahize abandi mu kiciro cy’abagabo n’ikiciro cy’abagore (Best Actor na Best Actress), ariko biturutse ku cyemezo cy’akanama nkemurampaka hahembwe ibyiciro 4 hakuwemo icyiciro cya filime ngufi kuko nk’uko uwari ukuriye akanama nkemurampaka Patrick yabisobanuye, mu kiciro cya filime ngufi basanze nta n’imwe yujuje ibyasabwaga.

Iyi niyo shusho y'ibihembo byatanzwe muri iri serukiramuco

Asobanura iki cyemezo, Patrick yagize ati, “muri byose byasabwaga kugira ngo filime yemererwe guhatana muri iri serukiramuco, filime ngufi nta n’imwe twasanze nibura yujuje bike bishoboka. Twahisemo kuvanamo iki cyiciro ntitwagihemba.” Aha kimwe mu byasabwaga hakaba harimo ko ko filime ivuga ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana.

Igihembo cy’amashusho y’indirimbo (Best Video) cyatwawe na ROI G mu ndirimbo ye ‘Iratuzi’. Roi G utari witabiriye uyu muhango, igihembo cye cyakiriwe na Serge Iyamuremye.

Igihembo cya Filime ndende cyatwawe na filime ‘Wabikoreye Iki’, kikaba cyakiriwe na Mucyo Jackson, dore ko hari hamaze kubura ba nyirayo ngo bafate igihembo;

Igihembo cy’umukinnyi w’umugabo wahize abandi, cyatwawe na ‘Mwanangu Richard’ wakinnye muri filime yahawe igihembo, nawe akaba atari yitabiriye uyu muhango, kikaba cyashyikirijwe Ahmed Harerimana;

Naho igihembo cy’umukinnyikazi wahize abandi cyegukanwe n’umukobwa wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ‘Judith Akonkwa’, akaba yarakinnye muri filime DIVORCE ya Theo Bizimana nayo yahatanaga muri iri serukiramuco.

Judith Akonkwa wakinnye muri Divorce ya Theo Bizimana niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyikazi wa filime uhiga abandi

Akonkwa wari witabiriye uyu muhango aho yari kumwe na Theo Bizimana ndetse n’abandi bakinnyi baturukanye I Bukavu, yatunguwe n’iki gihembo yahawe ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda, akaba yatangarije itangazamakuru ko ari intsinzi ikomeye igiye kibyinwa mu gihugu cye.

Bwana Vuningoma James, umunyamabanga w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango aho yari ahagarariye Minisitiri wa Siporo n’umuco, yavuze ko iki gikorwa cy’iserukiramuco ari igikorwa cyiza kiri muri bimwe biteza imbere sinema nyarwanda, asaba ko mu rwego rwo kwimakaza ururimi nyarwanda, hakwibandwa mu gukora filime n’ubwo zaba iza Gikirisitu ariko zirimo umwimerere w’ururimi nyarwanda ndetse abizeza ubufasha bwose buzakenerwa.

Miss Kundwa Doriane witabiriye uyu muhango mu buryo butunguranye ari kumwe na Chris Mwungura (wa mbere ibumoso), James Vuningoma (wa 2 ibumoso) Patrick wari uhagarariye akanama nkemurampaka (wa mbere iburyo) ndetse na Florian wari umwe mu bakemurampaka

Miss Rwanda yari yaherekejwe n'umubyeyi we muri uyu muhango

Umuririmbyi Serge nawe yabashije gufasha benshi kwinjira mu mwuka

Umusizikazi Mireille, mu muvugo w'icyongereza yafashije benshi guhimbaza Imana asoza agira ati, "God Bless You: Imana ibahe umugisha"

Umuyobozi w'iri serukiramuco, Bwana Kennedy Mazimpaka aha ikaze abitabiriye iri serukiramuco

Serge Iyamuremye mu ndirimbo ze zihimbaza Imana, nawe yafashije benshi muri uwo mugoroba

Chris Reagan Mwungura washinze iri serukiramuco yavuze ko imyaka iri serukiramuco rimaze ryagiye ryaguka, ndetse ashimira abakomeje kubigiramo uruhare

Hatanzwe inyemezabumenyi (certificates) ku bitabiriye amahugurwa ya sinema yabereye muri iri serukiramuco

Theo Bizimana n'abakinnyi bamukiniye muri filime Divorce na Celestin gakwaya nabo bari bitabiriye uyu muhango

Umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n'umushoramari wa filime Johnson Sungura nawe ni umwe mu bakora sinema bari muri uyu muhango

Umukinnyi wa filime Mutoni Assia nawe yari ahari

Olivier Kavutse wo muri B4A nawe yari ahari aho yari kumwe n'umugore we...

...Amanda

Serge Iyamuremye na Patient Bizimana bazwi mu muziki uhimbaza Imana nabo bari bitabiriye uyu muhango

Mu izina rya Roi G, Serge Iyamuremye yakiriye igihembo cya Video nziza, akazagishyikiriza nyiracyo

Mu izina ry'abakoze filime Wabikoreye Iki, Jackson Mucyo niwe wakiriye iki gihembo

Mu izina rya Mwanangu Richard, Bwana Ahmed Harerimana akaba umunyamabanga w'urugaga nyarwanda rwa sinema niwe wakiriye igihembo cy'umukinnyi w'umugabo wahize abandi

Ku nshuro ya mbere Judith Akonkwa yari ageze mu Rwanda yahise ahabwa igihembo cy'umukinnyikazi wa filime wahize abandi

Abakinnyi ba filime baturutse i Bukavu bakiranye ibyishimo igihembo Judith yatsindiye

Bwana James Viningoma, umunyamabanga w'inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco muri uyu muhango

Iyi niyo kipe yagize uruhare kugira ngo iri serukiramuco ribashe kubaho muri ki gihe cy'icyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo8 years ago
    doriane urimwiza pe. ndagukunda sana





Inyarwanda BACKGROUND