Rwanda Christian Film Festival ni iserukiramuco ribera mu Rwanda mu kwezi k’ugushyingo, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 5. Kuri ubu ryafunguye imiryango kuri filime n’amashusho y’indirimbo bifite ubutumwa bwa Gikirisitu, ndetse no ku bifuza kwiyandikisha mu kwitabira amahugurwa yo kwandika.
Iri serukiramuco rihuza filime ziturutse imihanda yose y’isi n’amashusho y’indirimbo byose bifite ubutumwa bwo guhimbaza Imana, ryafunguye imiryango ku bifuza kohereza filime zabo aho kugeza tariki 5 Ukwakira ushobora kohereza filime unyuze ku rubuga rwaryo ari rwo www.rwandachristianfilmfestival.com ndetse kubo bitakorohera gukoresha interineti bakaba bashobora gukoresha uburyo busanzwe bwo kuzuza impapuro zisabwa, aho bazisanga mu mujyi wa Kigali, kuri Centenary House muri etage ya 4 kuri Make it Design.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizaba kuva tariki 15 kugeza 22 Ugushyingo uyu mwaka
Nk’uko Chris Mwungura, umuyobozi w’iri serukiramuco yabitangarije Inyarwanda.com, ubwo twamubazaga impamvu bafunguye iyi miryango hakiri kare, ibi byabaye mu rwego rwo gutanga umwanya uhagije kugira ngo hatazagira ucikanwa.
Aha yagize ati, “ubundi mbere wasangaga nta mwanya uhagije dutanga wo kohereza filime. Akenshi ugasanga hari abantu birangiye bataranamenya niba ayo mahirwe ahari, ariko ubu twashyizeho igihe gihagije kugira ngo hatazagira uwo igihe gicika.”
Chris Mwungura, umuyobozi w'iri serukiramuco
Rimwe mu mategeko agenderwaho hakirwa filime nk’uko iserukiramuco naryo ubwaryo ryitwa, filime cyangwa amashusho y’indirimbo bigomba kuba bifite ubutumwa bwa Gikirisitu, hatagaragazwa ubusambanyi n’amagambo y’ibitutsi.
Nk’uko kandi bisanzwe bimenyerewe, muri iri serukiramuco hasanzwe habamo amahugurwa yo kwandika filime (screenwriting). Muri uyu mwaka naho amahugurwa arateganyijwe, nabwo kwiyandikisha bikaba bikorerwa kuri uru rubuga, nabwo bikaba ari ukugeza tariki 5 Ukwakira. Kimwe mu bisabwa mu kwiyandikisha muri aya mahugurwa, harimo kohereza filime yanditse (script), ariko bikaba atari ngombwa ko igomba kuba ari iya Gikirisitu.
Sura urubuga rw’iri serukiramuco ari rwo www.rwandachristianfilmfestival.com ku bindi bisobanuro cyangwa ubandikire kuri rwandacff@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO