RFL
Kigali

Iserukiramuco rya Cannes rizafungurwa na filime yayobowe n’umugore, nyuma y’imyaka 28

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/04/2015 12:43
0


Iserukiramuco rya filime rya Cannes, ni iserukiramuco rya filime ribarirwa mu ya mbere akomeye kandi yubashywe cyane ku isi, rikaba na kimwe mu bikorwa biranga igihugu cy’ubufaransa.



Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 68, kuva tariki 13 kugeza 24 Gicurasi, ryari rimaze imyaka igera kuri 28 filime zifungura ibirori byo kuritangiza ari filime zayobowe n’abagabo gusa, dore ko iya nyuma yafunguye ibi birori yayobowe n’umugore yari A Man In Love ya Diane Kurys mu mwaka w’1987.

Filime “La Tete Haute” yayobowe na Emmanuelle Bercot niyo izafungura iri serukiramuco muri uyu mwaka, aho izerekanwa bwa mbere tariki 13 Gicurasi mu ijoro ryo gufungura iri serukiramuco, kimwe mu bintu byatunguye benshi dore ko ubusanzwe filime zafunguraga iri serukiramuco zabaga ari filime zikomeye.

La Tete Haute/Standing Tall

Imwe mu mafoto yo muri filime Tete Haute

Ibi kandi byemezwa na Thierry Frémaux, umuyobozi w’iri serukiramuco aho avuga ko ari: “ibintu bitunguranye kumva ko iyi filime izafungura iserukiramuco, nyuma y’uko ubusanzwe mu mategeko yaryo ryakunze gutangizwa na filime zikomeye.” Gusa akaba avuga ko bari guhindura imikorere, aho bashaka kujya baha abantu ibintu binyuranye.

Benshi mu bakurikiranira hafi sinema, bemeza ko kuba hari hashize imyaka 28 nta filime yayobowe n’umugore ifungura iri serukiramuco bitari uko nta zihari ahubwo basaga nk’abirengagijwe, kuri ubu rero bakaba bongeye gusubizwa agaciro.

FIlime Tete Haute, ni filime ivuga inkuru y’umwana w’ingimbi Malony uba afite ihungabana, ariko akaza gutabarwa n’umuntu ushinzwe kwita ku bahuye n’ibibazo nk’ibi.

Emmanuelle Bercot wayoboye iyi filime ni umwanditsikazi akaba umuyobozikazi wa filime w’umufaransa. Mu mwaka w’1997 filime ye ngufi “Les Vacances” yatsinze igihembo cy’akanama nkemurampaka mu iserukiramuco rya Cannes. Mu 2001 kandi, filime ye ya mbere ndende “Clement” yerekanwe muri iri serukiramuco mu gice cya Un Certain Regard, naho indi filime yari yarakozeho nk’umwanditsi “Polisse” yahawe igihembo cy’akanama nkemurampaka muri iri serukiramuco mu 2011.

Twabibutsa ko umuyobozi wa filime w'umunya-Mauritania Abderahmanne Sissako uzwi kuri filime yamamaye cyane "Timbuktu" ariwe uzaba ukuriye akanama nkemurampaka ka filime ngufi muri iri serukiramuco.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND