RFL
Kigali

Iserukiramuco nyafurika rigamije guteza imbere abagore bakora filime ryatangije amarushanwa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:15/09/2016 14:04
0


African Women Film Festival(AWFF) ni iserukiramuco nyafurika ry’abagore muri Sinema, rigiye kubera hano mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere aho mu ntego zaryo harimo guteza imbere abagore binyuze mu mwuga wabo ugendanye na Sinema.



Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizabera i Kigali kuwa 12 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2016, nk’uko biri mu ntego zaryo harimo guteza imbere  abagore bakora umwuga wa Sinema, aho iri serukiramuco ryifuza kuzatoranya abagore babiri bazatsinda amarushanwa yashyizweho bakabafasha kwiteza imbere  binyuze muri uyu mwuga wabo, aha  bakazafashwa gukomeza cyagwa kubashingira ibigo bikora Filime.

Iri Serukiramuco rigiye gutangizwa mu Rwanda ku bufatanye bw’abagore b’abanyarwandakazi n’abaturuka mu bindi bihugu by’Afurika bahuriye mu mwuga wa Sinema.

Kuri ubu rero mu rwego rwo gushakisha umunyarwandakazi ukora filime ukwiriye gufashwa no gutezwa imbere, hateguwe amarushanwa aho nta n’umwe mu banyarwandakazi bakora bifilime uyahejwemo.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umuyobozi w'iri Serukiramuco, Mukundente Fiona yadutangarije ko aya marushanwa nta munyarwandakazi uri mu mwuga wa Sinema uyahejwemo kandi ko babiri ba mbere bazahiga abandi, muri aya marushanwa bazakomeza kwitabwaho bafashwe gushingirwa ibigo bikora filime (Company) banakomeze no kugirwa inama, kugeza igihe bo ubwabo bazagera bakabona ko noneho uyu mwuga hari icyo ubamariye.

Fiona Mukundente Umuyobozi mukuru w'iri Serukiramuco

Yakomeje adusobanurira uko aya marushanwa ateye n’ibisabwa kugirango umuntu abashe kuyitabira aho yagize ati ”Icyo dukeneye ni ukumenya uwo dukwiriye gufasha, rero ntabwo twabagoye pe icyo twifuza kuzareberaho, wa munyarwandakazi ufite impano , ariko wabuze ubushobozi ni uko azabitwereka we ubwe . kugeza ubu ababikeneye twatangiye kwakira inkuru zabo icyo umuntu asabwa ni ukudukorera inkuru irangira kuri Page 1 y’urupapuro, warangiza ukerekana iyo nkuru ibyo yakenera kugirango ikorwe, ubundi ukabitwoherereza kuri imeyi(E-MAIL) fanny@africawomenfilmfestival.org cyangwa kuri Fiona a Africa women film festival.org”

Fiona akaba asanga aya marushanwa azagenda neza kuko aha ariho  hazava abo babona bafite impano binyuze muri utu dukuru bazatanga.  Izi nkuru biteganyijwe ko zizatoranywa n’akanama nkemurampaka kazaba kagizwe n'abafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’uyu mwuga, aho noneho asanga hazakenerwamo  n’abagabo nk’uko abitangaza.

Biteganyijwe ko itariki ntarengwa yo gufungiraho kwakira izi nkuru ari tariki ya 20 Nzeli 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND