RFL
Kigali

Isabukuru y’amavuko ya Mutoni Assia yabaye umwanya wo kwiyunga na Manzi bari bamaranye igihe badacana uwaka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/07/2015 13:50
2


Hari hashize igihe kigera ku mezi 6 abakinnyi ba filime Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine muri filime Intare y’ingore na kayumba Vianney uzwi nka Manzi badacana uwaka, gusa ibibazo byabo byasojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 mu isabukuru y’amavuko ya Assia.



Ibibazo hagati y’aba bombi byatangiye tariki 14 z’ukwezi kwa 2 uyu mwaka ku munsi w’abakundanye ubwo Assia yateguraga igitaramo mu mujyi wa Musanze ariko yatumiramo Manzi akanga kuza, aho yamushyiragaho amananiza mu buryo bw’ikinyabiziga kiri buhamugeze, dore ko Manzi yari yakerewe kujyana n’abandi maze agategeka Assia kumutegera Taxi Voiture imugeza I Musanze, ibintu Assia yafashe nko kumwiyemeraho gukabije.

Kayumba Vianney yari yaje muri ibi birori atatumiwemo, agenzwa no gusaba imbabazi

Nk’uko Assia yabisobanuye mu kiganiro twagiranye, iki gihe ngo yaninginze Manzi ngo azane na Fabiola we wari ufite uburyo bwo kugera I Musanze ariko Manzi aranga ngo arashaka imodoka (taxi voiture) ye iza kumutwara bituma umuriro waka hagati yabo.

Kuva icyo gihe aho Kayumba Vianney yanyuraga, Assia yahacishaga umuriro (nk’uko umugani w’ikinyarwanda ubivuga) gusa uku kudacana uwaka kwabaye amateka ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 tariki 14 Nyakanga ubwo Assia yagiraga umunsi mukuru w’amavuko, ndetse Manzi akaza mu birori byo kumutungura atatumiwe kugira ngo amusabe Imbabazi biyunge.

Kayumba Vianney (wambaye umupira w'umweru) nawe yifatanyije n'abandi mu kumumenaho amazi

Kayumba Vianney wari uri muri ibi birori atatumiwemo, yasabye ko yagira icyo avuga kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko ya Assia maze mu gufata ijambo rye, agira ati, “Assia twagiranye ikibazo ari njye giturutseho, ariko muri aka kanya ndagira ngo musabe Imbabazi kandi mbikuye ku mutima.” Assia nawe n’umutima mwiza yahise amubabarira maze bariyunga barahoberana.

Byari ibyishimo kuri Manzi nyuma yo kubabarirwa na Assia

Mu kiganiro twagiranye n’aba bombi, Manzi avuga ko gusaba Imbabazi ari ngombwa iyo wakoreye umuntu amakosa. Yagize ati, “nk’abantu, turakosa ariko biba byiza ko umuntu asaba Imbabazi.” Naho Assia we, yemeza ko amakosa Manzi yamukoreye atakomeje kuyaha agaciro, ariko Manzi we bikaba byaramukomangaga ku mutima ku buryo ahantu Assia ari atifuzaga kuhagera kubera isoni z’amakosa yamukoreye.

Aha Assia yagize ati, “njyewe ntabwo rwose nari nkibitekerezaho. Ariko Manzi umutima waramukomangaga, ku buryo numvaga ngo ahantu ndi ntashaka kuhagera kubera iki kibazo. Ariko namubabariye pe.”

Kayumba Vianney ntiyari yatumiwe muri uyu munsi cyane ko abantu batumiwe bari bashyizwe muri group ya Whatsapp yiswe ‘Assia’s surprise’ ariko Manzi ntayishyirwemo. Nyir’urugukora iyi group ariwe Saphine Kirenga, yabwiye Manzi ko impamvu atamutumiye muri uyu munsi ari uko yari azi ko ahantu hari Assia atahakandagiza ibirenge, ariko kandi yishimira ko bongeye kwiyunga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Halima Mumararungu Aline8 years ago
    Sha biranshwimishije kumva Assia Aha manzi imbabazi Sha nibyiza cyane Ubundi muri Islam batwigishako utanze imbabazi nawe azazihabwa. insha Allah .Imana ikurinde my big sister.
  • 8 years ago
    Nibyiza cyane!





Inyarwanda BACKGROUND