Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 9 Ukwakira 2016 nibwo abagize itsinda rya abafana ba Mutoni Assia na bamwe mu nshuti zabo z’abakinnyi ba filime baraye bagiye ku Kimisagara aho bari bagiye guhemba umuryango wa Ndayizeye Emmanuel uherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura.
Ndayizeye Emmanuel bakunze kwita Nick, Jack n’andi mazina kubera gukina muri filime nyinshi zitandukanye ni umwe mu bakinnyi ba filime, ukunzwe na benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda kubera filime yagiye akinamo nyinshi zigakundwa.
Uyu muryango wishimiye aba bashyitsi ku buryo bukomeye
Uyu mugabo wagaragaye muri filime zitandukanye, aho twavuga nka filime Giramata, Intare y’Ingore, Impeta yanjye n’izindi. Kuri ubu akaba arimo kugaragara cyane muri filime y’uruhererekane City Maid ku izina rya Nick, ku itariki ya 17 Nzeli nibwo we n’umufasha we Aline, bibarutse umwana wabo w’imfura nyuma y’imyaka igera muri itatu bari bamaze barasezeranye kuzabana akaramata .
Selemani Damour, Aline, umwana wabo Mirasire na Ndayizeye
Nyuma yo kwibaruka iyi mfura yabo abagize itsinda ry’abafana ba Mutoni Assia bahise bategura uburyo bajya guhemba uyu muryango wa Ndayizeye, aho baraye babishyize mu bikorwa kuri iki cyumweru. Uretse aba bafana n’inshuti za Mutoni Assia uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bakinnyi ba filime cyane abakina muri filime y’uruhererekane Seburikoko na City Maid.
Aba bose bakaba bagiye bashimira uyu muryango uburyo wabakiriye neza, cyane ko bishimiye no kumenya umufasha wa Ndayizeye benshi batari bazi.
Uyu muryango washimiye abahageze bose
Uyu muryango nawo ukaba washimiye abateguye iki gikorwa aho Ndayizeye Emmanuel yagize ati” Ni ukuri murI abokubahwa, muri ab’igiciro ku muryango wacu, iki gikorwa kindashyikirwa mukoze njye n’umufaha wanjye nti twabona uko tubashimira kuko mutweretse urukundo mu buryo bukomeye.”
Emmanuel mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, twamubajije impamvu yaba yaramuteye gutinda kwibaruka mugihe hari hashize igihe kigera ku myaka itatu abana na Aline maze agira ati” Yego benshi niko babibonaga bavuga ko twatinze , uretse n'abantu basanzwe n’ababyeyi banjye bambazaga impamvu nkagerageza kubasobanurira cyangwa nkabakwepa kuko batabyumvaga neza. Ubundi njye narahiriwe Imana impa umugore dukundana tukumvikana kandi tukajya inama rero n’ubwo burya Imana ariyo itanga urubyaro, twe twari twifuje kubanza gutegurira umwana wacu kuko burya sibyiza ko umuntu yahita yihutira kubyara mugihe ntacyo yateganyirije umwana we.”
Kadogo muri Seburikoko, Uwihoreye Mustapha ni bamwe mu bishimiye Mirasire
Ndayizeye asoza ikiganiro twagiranye yemeza ko iyi ari yo mpamvu nyamukuru yatumye bigeza iki gihe ndetse yongeraho ko ubu bagiye kwitonda bakarera umwana wabo agakura, Bakabona gupanga kongera kubyara undi dore ko ku byifuzo byabo bifuza kuzabyara abana babiri.
Bagaragaje ibyishimo muri uru rugo, barahamiriza, barashayaya.
Photo: Uwizeyimana Modeste
TANGA IGITECYEREZO