RFL
Kigali

Indirimbo ‘Utujede’ yamamaye cyane igiye gukinwamo filimi na NJ

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/10/2015 17:31
0


Mu mwaka wa 2004 nibwo indirimbo Utujede y’umuhanzi NJ yamamaye cyane mu Rwanda no mu Burundi, aho yacuranzwe cyane ku maradiyo yo muri ibi bihugu, ndetse n’amashusho yayo aza gukundwa kubera ahanini ubutumwa bwari bukubiyemo busa nk’ubusekeje ariko bunatanga inama ikomeye ku rubyiruko.



Nyuma y’igihe kinini atigaragaza, NJ magingo aya wamaze kwakira agakiza, aho asigaye asengera mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi 7 ndetse akaba asigaye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, kuri ubu aratangaza ko uretse kuba ahugiye kuri album ye ya 3, arimo anatunganya filimi izaba yitwa ‘Utujede’.

Reba amashusho y'indirimbo 'Utujede'

Nk’uko yabitangarije Afrifame.bi dukesha iyi nkuru, , iyi filimi ye izagaragaramo inkuru n’amafoto yagiye agaragara mu ndirimbo ze nka Utujede, Sisiliya n’izindi.

Ubwo yaganiraga na Afrifame.bi. NJ yagize ati “ Inyuma y’irya ndirimbo Utujede, sinaciye nicara kuko nagumye nkora. Narakoze album yose utujede iriko indirimbo 12 hanyuma ndakora iyindi album iriko indirimbo 12 nyene yitwa Umuvyeyi. Inyuma yizo album 2 naciye nakira agakiza mw’ishengero Adventiste i  Muyinga aho nsanzwe mba ubu,sinasubiriye kuririmba indirimbo zitari izihimbaza imana(Profane).Narakoze izitari nke zirimwo iyitwa Subiza inkota murwubati,Niwiganzire,No one like you  Jesus,Majalibu,Nfise ubwoba,nditonze na Negamiye igiti kibisi. Ubu ndiko nkora izindi kugira zikwire 12 mbone guheraheza album  ya gatatu nahaye izina ‘Nubatse k’urutare’, ikindi ndimo no gukora ireresi Utujede.”

NJ

NJ n'umuryango we

Umuririmbyi Ayoub Ephraim benshi bazi cyane nka NJ, ubu afite imyaka 36 akaba abyaye kabiri aho umwana wa mbere yiga mu mwaka wa 2 wamashuri y’incuke, uwa kabiri afite imyaka 2. Muri kino gihe aba mu gisagara cya Muyinga, ubu akaba  arimo akorana na studio Hope Talent Studio ya Producer Robert  Ingabire wo mu gisagara cya Ngozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND