Itsinda ry’abanyarwanda rimaze iminsi riri gukora film mbarankuru ya Rwanda True Story, kuri ubu ryamaze gushyira hanze incamake(Trailler) y’imbanzirizamushinga ya film yabo, igamije kugaragariza isi amateka nyayo y’u Rwanda, mu rwego rwo kunyomoza iyitwa Rwanda Untold Story yakozwe n’umunyamakuru wa BBC mu 2014.
Ubwo ikipe iri gukora iyi film yatugezagaho iyi Trailler y’iminota 12 n’amasegonda 21, badutangarije ko bagiye gutangiye kuzenguruka uturere twose tugize igihugu bayimurikira abaturage, aho biteze kuzungukiramo inama ndetse n’andi makuru mashya kandi mpamo ku Rwanda ku buryo hari ibindi bishobora kuziyongera muri uyu mushinga wa film.
Iyi ni gahunda y'uburyo iyi film izerekanwa mu turere kuva kuya 05 Mutarama kugeza kuri 25, umwaka wa 2016
Ubu tugiye kuzenguruka uturere twose tw’igihugu tugaragariza abaturage iyi trailer, ikigamijwe ni uguhura n’abaturage bakaduha amakuru ku mateka y’igihugu. Harimo ibindi bishobora kuziyongera mu mushinga wa film bitewe n’amakuru azagenda aturuka hirya no hino mu turere mu baturage bazaba barebye incamake y’iyi mbanzirizamushinga ya Rwanda True Strory. - Jean Claude Habiyakare umuyobozi w’iyi film(director) ndetse akaba ari nawe uyandika(script writer)
Nk’uko bakomeje babidutangariza biteganijwe ko nyuma yo kuzenguruka igihugu berekana iyi ncamake mu nzu mberabyombi z’uturere, bazahita basubukura ibikorwa bya nyuma kuri iyi film bateganya ko mu mpera za Werurwe 2015 yaba yarangiye, maze bakayishyira ku mugaragaro.
Reba hano incamake ya Rwanda True Story
Twizeyimana Benoit, umwe mu bari gukora kuri iyi film yagize ati “ Tariki ya 27 Ugushyingo 2015 twerekanye film yose, abantu barayikunda ndetse bifuza ko yaza vuba, gusa twahisemo kubanza kuzenuruka igihugu tumurika incamake yayo. Twifuza ko mu mpera za Werurwe twaba tuyishyize ahagaragara, tuzayimurika muri Kigali Serena hotel na stade Amahoro.”
Jean Claude Habiyakare(iburyo), Kigame Petero(hagati), na Twizeyimana, barimo gufatanya gutunganya 'Rwanda True Strory'
Nk’uko bari babidutangarije mu minsi yashize, ibiganiro hagati y'ikipe iri gukora Rwanda True Story na ma shene ya televiziyo zitandukanye mpuzamahanga bimeze neza, aho bizeye ko uyu mushinga wa film yabo nurangira ushobora gutambutswa ku mateleviziyo nka CNN, MNT, Al-Jazeera na televiziyo zo ku mugabane wa Afrika no mu karere mu rwego rwo kuyigeza kure nka kimwe mu byifuzo byabo by’ibanze kugirango isi imenye ukuri.
Kigame Petero wahoze mu bari abayobozi b'igisirikare cy'Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, ni umwe mu bari ku isonga mu ikorwa ry'iyi film igamije kunyomozo Rwanda Untold Story
Iyi film izagaragaramo abanyarwanda bazi amateka n’abandi banyamahanga bazi ukuri kubyabaye mu Rwanda. Soma byinshi kuri iyi film unyuze hano.
TANGA IGITECYEREZO