RFL
Kigali

Mahoro Trezzo akomeje guhesha ishema u Rwanda ku rwego rwa cinema mpuzamahanga

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/10/2016 10:07
0


Olivier Mahoro Smith kuri ubu utuye mu gihugu cya Canada ni umwe mu banyarwanda b’ibyamamare ku Isi, binyuze mu mwuga wa Sinema. Uyu musore ukomeje kwamamara muri uyu mwuga bitewe na Filime zikomeye amaze gukinamo.



Uyu musore ukunze gukoresha izina rya Mahoro Trezzo ni umwe mu bakinnyi bamaze kwamamara muri filime mpuzamahanga z’uruhererekane (Series). Nyuma yo gukina muri filime nka Izombie, The X-Files, The Magicians,n’izindi. Kuri ubu yamaze kongera gutoranywa nk’umukinnyi w’imena uzagaragara muri filime y’uruhererekane yitwa Van Helsing, aho byanateye ishema inzego zihagarariye sinema

Trezzo kuri ubu watangiye gukina muri filime y’uruhererekane Van Helsing yari asanzwe azwi cyane muri filime Izombie yakinnyemo akoresha izina rya Darius, aza gukina kandi muri filime The Magicians aha akaba yarakinnyemo akoresha izina Ralphie.

Uyu musore watunguwe no kubona umwanya yahawe, dore ko muri iyi filime yatangiye gukinamo, ayigaragaramo nk’umukinnyi wayo w’imena mu gihe atabitekerezaga.

Van Helsing ni filime y’uruhererekane ifite inkuru ivuga ku isi yari yatewe n’ibyo benshi bazi nka vampaya (Vampires) byari bigamije kurimbura isi yose, uyu musore akaba ari umwe mu baharaniraga kuba yarokoka iyi mperuka, aha Trezzor ukina muri iyi filime ku izina rya Mohamed, akinana n’umukobwa baba bavukana ariko nawe baza kuburana bitewe no guhunga bitandukanye.

 

Mahoro Trezzo aha yarimo gukina muri Van Helsing bashaka uburyo bacika

Trezzo mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye ari nabyo twifashishije tubagezaho iyi nkuru yemeza ko ubwo yajyaga gukora ikizami cyo gushaka umwanya azakina (Casting) we asa n'uwari wigeneye umwanya wo hasi kuko hari uwo yumvaga yabona ariko yaje gutungurwa no guhabwa umwanya ukomeye kurusha uwo yifuzaga.

Trezzo nyuma yo kumenya umwanya azakina byaramushimishije kuko asanga uyu mwanya yahawe ari nk’amateka ye, aha yagize ati” Uyu mwanya nahawe narawishimiye cyane kuko ari nk’amateka yanjye ngiye gusubiramo, njye si navukiye hano muri Canada, navukiye mu gihugu cy’u Rwanda nza kuhava njya mu gihugu cya Afurika yepfo ari naho nagiye nyura mu buzima bugoye nkubwo ngiye gukina hano.”

Olivier Mahoro Smith yavukiye mu Rwanda kuwa 18 Nyakanga mu w’1996 nyuma y'igihe gito yaje kujya kuba mu gihugu cya Afurika yepfo aho yavuye ajya gutura mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Vancouver. Uyu musore yatangiye gukunda ibijyanye n’umwuga wo gukina filime ubwo yigaga ku kigo kitwa Templeton Secondary aha akaba yari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye ari nabwo yaje kubitangira.

Nyuma yo kongera kubona uyu musore muri iyi filime, umuyobozi uhagarariye inama y’igihugu y’abahanzi, Ismael Ntihabose yishimye aho Trezzo ageze nk’umukinnyi mpuzamahanga uvuka mu Rwanda, aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko ibi bishobora kubera urugero rwiza abahanzi bose, aho yagize ati ” Uyu Trezzor  urimo kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga ni umwe mu bamaze kumvikanisha izina ry’igihugu cyacu ni umukinnyi mwiza ushobora kubera buri muhanzi wese urugero rwiza no gutanga urugero ku mahanga yerekana ko n’abanyarwanda bashoboye kandi ari naho umuntu yahera avuga ko igihe tuzabona ubumenyi buhagije tukabona aba tunganya filime n’imiziki beza abakinnyi beza babyigishijwe ntakabuza tuzagera kure.”

Uyu muyobozi asoza ikiganiro twagiranye yemezako mu gihe gito abahanzi mu nzego zitandukanye, hari ubundi bumenyi bazaba bafite kuko harimo gushakishwa bamwe mu bakora umwuga w’ubuhanzi babifitemo ubumenyi n’uburambe mu buryo mpuzamahanga ngo babe baza guhugura abakora ubuhanzi butandukanye ari nabyo bizafasha benshi guhindura byinshi mu bikorwa basanzwe bakora n’iterambere ry’ibihangano by’abanyarwanda.

Reba hano Incamake za filime Van Helsing Trezzo akinamo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND