RFL
Kigali

Imyaka ibaye 3 Steven Kanumba yitabye Imana-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/04/2015 9:28
6


Steven Charles Kanumba wavutse tariki 8 Mutarama 1984 yitaba Imana tariki 7 Mata 2012, ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu gihugu cye cy’amavuko cya Tanzania ndetse no mu karere ka Afurika y’ Uburasirazuba, ubu imyaka ikaba ibaye 3 yitabye Imana.



Kayumba yitabye Imana tariki 7 Mata 2012, umuhango wo kumushyingura ukaba waritabiriwe n’abantu basaga 20,000 ndetse ibitangazamakuru bimwe na bimwe byo muri Tanzaniya byagiye bishimangira ko uyu musore watabarutse afite imyaka 28 y’amavuko, umuhango wo kumushyingura waba wari ukurikiwe cyane ku mateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru kuburyo abasaba 40,000 babikurikiranye binyuze muri ibyo bisakazamakuru.

Steven Charles Kanumba yafatwaga nk’umukinnyi wa filime wari ukunzwe kurusha abandi bose muri Tanzaniya, ndetse uretse kugaragara muri filime zo muri Tanzaniya uyu mugabo yanagaragaye muri filime zo mu gihugu cya Nijeriya; kimwe mu bihugu bifite uruganda rwa sinema rukomeye cyane ku mugabane w’Afurika.

kaumba

Urupfu rwa Steven kanumba rwashegeshe benshi mu bamukundaga

Steven Kanumba yavukiye mu gace ka Shinyanga muri Tanzaniya, ababyeyi bakaba ari Charles Kanumba na Flora Mutegoa, Steven Kanubva akaba yari umwana wa gatatu iwabo nyuma ya bashiki be babiri akurikira. Yatangiriye amashuri ye ku kigo cy’amashuri abanza cya Bugoyi,  ayisumbuye ayakomereza ku kigo cya Mwadui ariko yaje kuhava akomereza ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Vosa Mission.

kanumba

Kanumba yatangiye kugaragara akina amakinamico ahagana mu mwaka w’1990, icyo gihe akaba yarakinaga mu rusengero, muri 2002 aza kwinjira mu itsinda ryakinaga amakinamico ryitwa Kaole Arts Group, nyuma aza kugenda atera imbere, akina amafilime menshi atandukanye harimo ayo yakiniye iwabo muri Tanzaniya ndetse n’ayo yakiniye muri Nijeriya.

Mu gitondo cya tariki 7 Mata mu mwaka wa 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ivuga ko Kanumba yapfuye nyuma yo kwikubita hasi mu cyumba cye abanje umutwe. Umukunzi we Elisabeth Lulu niwe wahise akekwa ndetse aranakurikiranwa, naho umurambo wa Kanumba uhita ujyanwa mu bitaro bya Muhimbili ari nabo baje kwemeza ko yapfuye.

Elisabeth uzwi cyane nka Lulu niwe wari umukunzi wa Kanumba, wanakurikiranwe cyane nyuma y'urupfu rwe

Elisabeth Michael uzwi nka Lulu niwe wakurikiranweho urupfu rwa Steven Kanumba, gusa nyuma yaje kugirwa umwere

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’imbaga, harimo na madamu wa perezida wa Repubulika ya Tanzaniya Madamu Salma Kikwete, Visi Perezida wa Tanzaniya Mohamed Ghalib Bilal ndetse na Minisitiri w’umuco  na Siporo Emmanuel Nchimbi, aho yarashyinguwe mu irimbi rya Kinondoni, akaba yaritabye Imana akiri ingaragu.

kanumba

kanumba

kanumba

Mu muhango wo gushyingura Kanumba abantu bari benshi cyane babyiganira kumushyingura

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n'imbaga y'abantu batandukanye biganjemo abafana be

Urupfu rwa Kanumba Steven ntirwavuzweho rumwe aho nk'uko byemejwe muri raporo y'abaganga yitabye Imana azize guhonda umutwe hasi nyuma y'ubushyamirane yari yagiranye na Lulu, gusa benshi bemeza ko yaba yarahitanwe na Illuminati.

Zimwe muri filime Kanumba Steven yamenyekanyemo harimo Big Daddy ikaba ari imwe muri filime zakunzwe cyane, kugeza na nyuma y'uko yitabye Imana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bubu8 years ago
    Yari mwiza pe ntituzamwibagirwa
  • Odile8 years ago
    Yari mwiza pe ntituzamwibagirwa
  • aline8 years ago
    Oh my God genda 2012 ndakwanga mugani waya ndirimbo.steven kanumba,henry hirwa bose uba urabajyanye koko?oh God
  • me8 years ago
    Amasengesho abakunzi bawe tukuvugira ndahamya ko Imana iyumva kdi nkemeza ko nta deni ikubaraho ruhuka mu mahoro urabikwiye nibyo nkwifuriza iteka ryose.
  • 8 years ago
    KUFA KWA KANUMBA
  • Placide 1 year ago
    Oooh mbona twarasaga kbx





Inyarwanda BACKGROUND