RFL
Kigali

Imyaka ibaye 11 N!xau wamenyekanye muri filime nka SAGATWA atabarutse-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/07/2014 9:13
0


Izina ‘SAGATWA’ ni rimwe mu mazina yamamaye cyane hano mu Rwanda, rikaba ryaravuye mu basobanuzi ba filime aho bitaga umukinnyi Xi wo muri filime Gods Must Be Crazy, uba ufite ubujiji butangaje.



Sagatwa

Ubujiji akinana muri iyi filime harimo kubona icupa rya Coca Cola bwa mbere n'ibyo arikoresha, nibyo bituma akundwa cyane

Uyu mukinnyi ukina muri iyi filime yitwa Xi agahabwa izina Sagatwa n’abanyarwanda, ubusanzwe amazina ye yitwa Nǃxau Ç‚Toma (bisomwa Gcao Tekene Coma), barihina bakamwita Nǃxau gusa, akaba ari umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Namibiya.

Yavutse mu mwaka w’1943, avukira mu gihugu cya Namibia, Sagatwa waje kwitaba Imana tariki ya mbere Nyakanga 2003, akaba ari uwo mu bwoko bwa San bakaba ari abasangwabutaka bo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo, bibera mu mashyamba “Bushmen”.

Mu mwaka w’1980 nibwo N!xau (Sagatwa) yagaragaye bwa mbere muri cinema mu gihe yakinaga film yitwa “The God Must Be Crazy”, ikaba ivuga ku mibereho itangaje y'abaturage b'abasangwabutaka baba bibera ku butayu bwa Karahali buherereye mu gice cy'amajyepfo ya Afurika, yateguwe n’umugabo witwa Uys w’Umunyamerika, wahisemo kumukinisha igihe yaramusanze mu cyaro kibarizwamo ubwoko bwa San ari nabwo akomokamo mu Majyepfo ya Namibia, aho Sagatwa yari atuye n’umuryango we, iyi ikaba yari inshuro ya kane Sagatwa yari abonye Umuzungu nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga, kuko mbere y’uyu mwaka, Sagatwa yari amaze kubona abazungu batatu gusa.

Sagatwa

Mu gukina iriya filime, Sagatwa ngo ntiyari azi ibyo yari arimo, kuko ntiyari azi amafaranga ndetse ntiyari azi n’icyo amafaranga amara mu buzima, dore ko yamenye agaciro k’amafaranga yaramaze gukinishwa muri iyi filimi.

Uys (wavutse mu 1921 akitaba Imana mu 1996) wateguye iyi filimi, amaze kumenya ko Sagatwa atazi amafaranga, ndetse n’akamaro kayo yaje kumuhemba amadolari 100$ yonyine kandi ariwe wari umukinnyi w’imena (Acteur principal) muri iyi filime.

Sagatwa yarayakiriye kuko atari azi icyo amafaranga aricyo n’icyo amazwa. Kubera uburyo yakinnye neza mu gice cya mbere cya “The gods must be crazy”, yaje kongera kugirirwa ikizere maze ahamagarirwa no gukina igice cyayo cya 2 mu mwaka w’1990. Maze kuko nawe yari amaze kumenya agaciro k’amafaranga, abigirizaho nkana abaca agera kubihumbi 200 by’ama dolari ya Amerika, icyo gihe we yumvaga ari menshi cyane abaciye.

Nyuma yo kurangiza icyo gice cya kabiri cya filimi, Sagatwa yahise afata amafaranga yose akuyemo ashyirisha umuriro n’amazi muri gace yari atuyemo kose. Mu mwaka w’1994 yaje kongera guhamagarirwa gukina muri film nshya yakiniwe mu Bushinwa yitwa “Crazy Hong Kong”, Yakozwe na Fung kwong. Mu mateka ya Sagatwa, akaba aribwo bwa mbere yari yuriye indege, icyo gihe yari agize imyaka 51.

Sagatwa

N!xau mu mwaka wa 2003 mbere y'uko yitaba Imana. Aha yari ari kureba filime ye Gods must be Crazy

Nyuma yo kurangiza gukina iyi film ye ya 3, Sagatwa yabaye umukire cyane, ndetse yubaka inzu nziza cyane mu mujyi wa Windhoek muri Namibia, aho yaje kwimukira we n’umugore n’abana be. Mu mwaka wa 2003, tariki ya mbere Nyakanga, ku myaka 60 y’amavuko, N !xau, wamenyekanye nka Sagatwa mu Rwanda, yatoraguwe inyuma y’urugo rwe yamaze gushiramo umwuka.  Sagatwa akaba yaratabarutse ari umwe mu bakire batuye Namibia, kuko yari atunze amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika, yahise ashora mu bikorwa byo guhinga ibigori n’ibishyimbo.

REBA KAMWE MU DUCE DUSEKEJE MURI IYI FILIME AHO ICUPA RYA COCA COLA RIHANUKA MU KIRERE RIKAMUGWA IMBERE RIKAGAKORA MU GITURAGE:

Zimwe muri filimi yakinnye harimo: The Gods Must Be Crazy (1980), The Gods Must Be Crazy II (1988), Kwacca Strikes Back (1990), Crazy Safari (1991), Crazy Hong Kong (1993), The Gods Must be Funny in China (1994) na Sekai Ururun Taizaiki (1996).

Utuntu n’utundi kuri Sagatwa

N!xau yabaye umukirisitu ayoboka idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu mwaka wa 2000, aho yabatijwe muri iri dini mu kwezi wa Nyakanga.

Bivugwa ko yitabye Imana azize igituntu k’igikatu, akaba yaritabye Imana ari guhiga, inyoni z'ibigagari. Tariki 12 Nyakanga nibwo yashyinguwe, mu cyaro cya Tsumkwe muri Namibiya, akaba yarashyinguwe iruhande rw’ahashyinguwe umugore we wa 2, akaba yarasize abana 6.

N’ubwo yari amaze kumenya agaciro k’amafaranga, bitewe n’uburyo atari yarize, ntiyabashaga kubara ngo arenze umubare 20.

Uburyo yitwaye muri iyi filime sibyo byonyine bitangaje kuri we, dore ko kugeza ubu bivugwa ko uyu mugabo yaba asa cyane na perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama ndetse n'umuhanzi w'umunyamerika Usher.

 

Sagatwa na Obama

Bivugwa ko yaba asa cyane na perezida Obama

Sagatwa na Usher

Aho agereranywa n'umuhanzi Usher, ibi bikaba byarakozwe n'urubuga TotallyLookslike.com

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND