RFL
Kigali

Rwanda Movie Awards ntikibaye kuri uyu wa gatanu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/03/2015 20:58
4


Nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa, byari biteganyijwe ko igikorwa cyo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2015 kizaba kuri uyu wa 5 tariki 20 Werurwe, kikabera kuri Kigali Serena Hotel gusa ibi ntabwo ariko bikimeze kuko haba ari aho kizabera n’umunsi kizaberaho byamaze guhinduka.



Nk’uko Jackson Mucyo ukuriye Ishusho Arts yabimenyesheje mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, kubera impinduka zitunguranye ku hantu bari bateganyije ko iki gikorwa kizabera (kuri Serena Hotel) hakaba hari ibindi bikorwa bya Leta bizahakorerwa, iki gikorwa kimuriwe kuri Classic Hotel iherereye hepfo ya Sonatubes ahazwi nko kuri Shell kikaba kimuriwe ku cyumweru tariki 22 Werurwe ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

“Nyuma yo kumenya ko Serena Hotel tutakihafite, twagerageje gushakisha ahandi hantu twakwimurira igikorwa. Serena yadusabaga niba twakimurira muri weekend itaha, ariko tuza gusanga bitashoboka kuko muri weekend hari ikindi gikorwa kimeze nk’icyacu cya Thousand Hills Academy Awards, ubwo rero mu gushakisha ahandi twakorera twaje kubona kuri Classic Hotel.” Aya ni amagambo ya Jackson mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Jackson Mucyo

Ubwo twamubazaga niba izi mpinduka ntacyo zizabangamiraho igikorwa, yadutangarije ko nta kibazo kuko impinduka zitunguranye zibaho, asaba abanyarwanda bari baramaze kwishyiramo ko ari Serena bakwihangana kuko nabo ari ibintu byabatunguye.

Iki kibazo si ubwa mbere kibayeho, iki kikazo gishimangira ubukene bw’igihugu cy’u Rwanda ku bijyanye n’ahantu habugenewe ho kubera ibikorwa nk’ibi by’imyidagaduro, dore ko uretse Serena usanga ahandi hantu hakunze gukoreshwa cyane ari Petit Stade nyamara hakaba hakuze gukorerwa ibindi bikorwa bya Leta ku buryo usanga bigongana, bikaangamira imyidagaduro mu buryo bukomeye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kkk9 years ago
    Rwanda movie nimitwe buriya babuze cash erega babivemo ntabyo bashoboye uretse kwishyira imbere
  • Zubeda9 years ago
    Jackson ako ka etiquette ku ikote uzagakureho kereka niba uzarisubiza. bigaragara nabi.
  • emme9 years ago
    sha mwihangane abanyamagambo bazahoraho kdi niba hari ahandi hahise haboneka nicyerekanako muri tayari turabemera kko hari aho mugejeje cinema nyarwanda ababapinga ntibabazi
  • Dudu9 years ago
    Rwanda movie nabarezi gusa, twarabimenye ko Jackison abakobwa ashyiramo aba yabatse ruswa yigitsina, hari benci batajyamo kdi babikwiriye simbavuze ariko barahari benci,





Inyarwanda BACKGROUND