RFL
Kigali

Imbere y’Imana n’abantu, Jado Kabanda na Martine Umukunzi ni umugore n’umugabo – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/07/2015 12:21
6


Nyuma y’imyaka ine y’urugendo rw’urukundo nta wuzi uko ejo buzacya, kuri ubu Jado Kabanda wamenyekanye ubwo yakoraga filime 'Anita' na Martine Umukunzi bamaze gusobanukirwa aho bagana, nyuma y’uko kuri uyu wa 6 Imana yemeye urukundo rwabo.



Nyuma yo kumuhabwa n’umuryango mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 17 Nyakanga, kuri uyu wa 6 tariki 25 nibwo Imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ku Gisozi habaye umuhango wo gusezerana Imbere y’Imana no gushimangira ko bagiye kubana akaramata mu bibi no mu byiza.

Nk'uko bisanzwe, abageni barahiriye kuzabana mu byiza n'ibibi

Ubu n'intoki zabo ntizicyambaye ubusa

Imbere y'Imana n'abantu, Jado Kabanda na Martine Umukunzi ni umugore n'umugabo

Abageni bagendaga mu modoka ihenze yo mu bwoko bwa Rolls-Royce

Ibyishimo ni byose nyuma yo kwemererwa kubana ku mugaragaro

Uyu musore watangaye atya ni Manzi musaza wa Martine watunguwe no kubona uburyo bari gusomana

Ubu nibwo buryo bushya bugezweho bwo gufata ifoto ya Selfie

Uyu niwo mutsima abageni bakirije abashyitsi

Benshi bifatiraga amafoto y'urwibutso bazajya bibukiraho ibi bihe

Umuhanzikazi Weya Viatora yaririmbiye abageni zimwe mu ndirimbo ze

Uncle Austin nawe yaririmbiye abageni zimwe mu ndirimbo ze z'urukundo, ari nako abageni bawutamba

Alain Numa wo muri MTN nawe yari yitabiriye ubu bukwe

Aline Gahongayire yaririmbiye abageni mu ndirimbo ze zihimbaza Imana

Umuhanzi Guy Badbang nawe yaririmbiye abageni mu ndirimbo ze zihimbaza Imana

Patient Bizimana yakoze mu muhogo, abari bitabiriye ubukwe baranyurwa

Umunyarwenya Arthur Nkusi niwe wari uyoboye ibirori byo kwiyakira (reception)

Mu kiganiro twagiranye na Jean De Dieu 'Jado' Kabanda, ubwo twamubazaga uko yumva amerewe nyuma yo kubana n'umukunzi we Martine Umukunzi, yagize ati, "ubuse mvuge iki koko ko nishimye bidasanzwe? Nta kintu kiza nko kubana n'uwo ukunda nawe agukunda. Ubu ndishimye kandi ndatuje. Umwami Yesu yankoreye ubukwe bw'igitangaza, ku buryo nanjye byandenze."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi8 years ago
    Nkunda ukuntu face ya Aline ari nziza ubona iteye imbabazi. Congs to u Jado
  • N8 years ago
    Ni byiza cyane, Martine twariganye ni umukobwa w'umutima kandi uzi ubwenge, arasirimutse mu mutwe no mu byo akora. Imana ifashe urugo rwanyu Martine
  • gakwandi8 years ago
    Ariko njye muranyicya iyi so rolls Royce have nagato iyo modoka Ni dodge magnum bafashe bayiha izuru RYA rolls Royce. Nta rolls Royce ibaho igira inyuma hameze uko
  • mbabazi8 years ago
    sha namafoto arabyemeze ko mwagize ibihe byiza!!
  • Clecy8 years ago
    OHH Congz my girly Martine Umukunzi,kwifurije ibihe byizza cyanee urugo rwawe ruzarangwemo n'imigisha y'Imana.
  • Umuhoza Leah8 years ago
    Mbere na mbere ,ndajyiranti Urugo ruhire ,rutemba Amata n'ubucyi .muzabyare hungu na kobwa ,Imana izabe umwubacyisha mukuru wurugo rwanyu.birashimishije cyane ,mujyihe cyinini nkicyo bamaranye ,ntawahemucyiye mujyenziwe ,urugo nkurwo rurakomera .ntampamvu yogukundana urudafite intego .nkuyemo isomo mumyaka 4 yose bakundanye ,binyemejeko abakunda byukuri bahari.natwe twifuza kujyera icyirenjye mucyabo.Imana ibarinde.





Inyarwanda BACKGROUND