Nyuma y’imyaka ine y’urugendo rw’urukundo nta wuzi uko ejo buzacya, kuri ubu Jado Kabanda wamenyekanye ubwo yakoraga filime 'Anita' na Martine Umukunzi bamaze gusobanukirwa aho bagana, nyuma y’uko kuri uyu wa 6 Imana yemeye urukundo rwabo.
Nyuma yo kumuhabwa n’umuryango mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 17 Nyakanga, kuri uyu wa 6 tariki 25 nibwo Imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ku Gisozi habaye umuhango wo gusezerana Imbere y’Imana no gushimangira ko bagiye kubana akaramata mu bibi no mu byiza.
Nk'uko bisanzwe, abageni barahiriye kuzabana mu byiza n'ibibi
Ubu n'intoki zabo ntizicyambaye ubusa
Imbere y'Imana n'abantu, Jado Kabanda na Martine Umukunzi ni umugore n'umugabo
Abageni bagendaga mu modoka ihenze yo mu bwoko bwa Rolls-Royce
Ibyishimo ni byose nyuma yo kwemererwa kubana ku mugaragaro
Uyu musore watangaye atya ni Manzi musaza wa Martine watunguwe no kubona uburyo bari gusomana
Ubu nibwo buryo bushya bugezweho bwo gufata ifoto ya Selfie
Uyu niwo mutsima abageni bakirije abashyitsi
Benshi bifatiraga amafoto y'urwibutso bazajya bibukiraho ibi bihe
Umuhanzikazi Weya Viatora yaririmbiye abageni zimwe mu ndirimbo ze
Uncle Austin nawe yaririmbiye abageni zimwe mu ndirimbo ze z'urukundo, ari nako abageni bawutamba
Alain Numa wo muri MTN nawe yari yitabiriye ubu bukwe
Aline Gahongayire yaririmbiye abageni mu ndirimbo ze zihimbaza Imana
Umuhanzi Guy Badbang nawe yaririmbiye abageni mu ndirimbo ze zihimbaza Imana
Patient Bizimana yakoze mu muhogo, abari bitabiriye ubukwe baranyurwa
Umunyarwenya Arthur Nkusi niwe wari uyoboye ibirori byo kwiyakira (reception)
Mu kiganiro twagiranye na Jean De Dieu 'Jado' Kabanda, ubwo twamubazaga uko yumva amerewe nyuma yo kubana n'umukunzi we Martine Umukunzi, yagize ati, "ubuse mvuge iki koko ko nishimye bidasanzwe? Nta kintu kiza nko kubana n'uwo ukunda nawe agukunda. Ubu ndishimye kandi ndatuje. Umwami Yesu yankoreye ubukwe bw'igitangaza, ku buryo nanjye byandenze."
TANGA IGITECYEREZO