RFL
Kigali

Imana iriho kandi irakora-Ubutumwa bwa Johnson Sungura mu gihe cy'igisibo cya Ramadham

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/07/2014 17:19
4


Muri iki gihe cy’igisibo ku bayoboke b’idini ya Islam, umukinnyi, umwanditsi, akaba n’umuyobozi wa filime ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya akaba akorera mu Rwanda uzwi nka Johnson Sungura ariko amazina ye bwite akaba ari Suleiman Rachid afite ubutumwa agenera abakunzi be ndetse n’abavandimwe be bose muri rusange.



Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com, Johnson Sungura kuri ubu ibikorwa bigendanye no gukora akazi ka filime asanzwe akora ka buri munsi yamaze kubihagarika aho umwanya we ari kuwushyira mu kwiyegurira Imana muri iki gihe cy’igisibo.

Rachid

Suleiman Rachid uzwi cyane nka Johnson Sungura

Uretse ibi kandi, Suleiman Rachid arasaba abantu bose ibi bikurikira nk’ubutumwa bwe muri iki gihe cy’igisibo. Johnson aragira ati: “Ndasaba abavandimwe mbamenyesha ko Imana iriho kandi ikora nkaba mbasaba mbinginga kuzana ibibazo byabo imbere y’imana, umuntu yagukemurira ibibazo ariko atari Imana ntacyo byaba bimaze.”

Nyuma y’igisibo, Rachid (Johnson Sungura) arateganya gukomeza ibikorwa bye bya filime aho ateganya gukomeza gukora filime BOMOA ari gukora binyuze mu kigo cye cya G10, ndetse kandi akaba ari gutegura filime-mpamo ikubiyemo urugendo rwe rwa filime hano mu Rwanda, aho agaragazamo cyane ibikorwa by’iki kigo cya G10 n’akamaro cyagiriye bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda cyagiye gihugura.

Bomoa

Filime BOMOA (Gusenya mu kinyarwanda) izagaragaramo abakinnyi nka Johnson Sungura, RIchard Mwanangu, Diane Shyaka,...

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeremie9 years ago
    turamukunda!
  • Bakazi gaith9 years ago
    GI 10 tubarinyuma kabisa reka dutezimbere film nyarwanda kugirango nabanyarwanda baterimbere murirusange
  • manishimwe jean aime9 years ago
    johnson ni mwarimu wange ndamukunda cyane ndetse nabandi banyeshuri ba G10 muri rusange turamwemera kandi icyo akoze cyose agikorana ubushishozi imana iguhe umugisha mubikorwa byawe bya buri munsi
  • GACHA DAVID4 years ago
    HANO MURI DRC MFITE 5000$ NAGIRA IMIBEREHO MYIZA KANDI IMANA IRAYAFITE NASUMBAYO MUNSENGERE ,NUBGO NAMUGAYE ; YO INDEBA NEZA SI MKUKO ABANTU BANDEBA.





Inyarwanda BACKGROUND