RFL
Kigali

Ikibazo hagati ya Amerika na Koreya ya ruguru gikomeje gufata indi ntera kubera filime The Interview

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/12/2014 12:55
0


Duherutse kubagezaho inkuru y’uko filime The Interview yateje ibibazo bya politiki hagati ya Amerika na Koreya ya ruguru, gusa kuri ubu amakuru akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru hirya no hino ku isi ni uko noneho ibi bibazo byakomeye kurushaho.



Inkuru ya The Guardian ivuga ko, Koreya ya ruguru noneho kuri ubu ishinja perezidansi ya Amerika kugira uruhare mu ikorwa ry’iyi filime yo ivuga ko isebya igihugu cyabo, ndetse bakaba bavuga ko ibirego bimaze iminsi bivugwa ko Koreya ya ruguru ariyo iri inyuma y’iyibwa ry’amabanga y’inzu ya Sony Pictures byakozwe na perezidansi ya Amerika igashaka kubiyigerekaho.

Ibi byose byatumye igihugu cya Koreya cyanga kwitabira inama ku kibazo cy’uburenganzira bwa muntu yari yateguwe n’umuryango w’abibumbye ikaba yari iteganyijwe guhuriramo ibi bihugu byombi kuri uyu wa mbere.

Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko iki gihugu gishyirwa mu majwi nk’igihugu gihonyora uburenganzira bwa muntu cyashyize ahagaragara itangazo  ry’impapuro zibarirwa muri mirongo…,aho gishinja Leta zunze ubumwe za Amerika kurengera ku busugire bwacyo binyuze muri iyi filime ubundi ibara inkuru y’abanyamakuru 2 bahabwa itegeko na CIA ryo kwica perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un nyuma yo kubemerera kugirana ikiganiro.

Muri iri tangazo bagira bati: “ntabwo twe dushaka guhangana n’ iyo nzu itunganya filime iba yishakira amaronko… icyo dushaka ni uguhangana na Amerika yigize gashaka buhake, kuri ubu yarakaje abanyakoreya bose. Ingabo n’abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi y’abaturage ya Koreya twiteguye guhangana na Amerika mu ntambara iyo ariyo yose.”

Muri iri tangazo kandi Koreya ya ruguru ivuga ko ifite ibimenyetso simusiga bishinja Leta ya Amerika kwihisha inyuma y’ikorwa ry’iyi filime “y’agasuzuguro” nk’uko bayita, aho bavuga ko ubunyamabanga bwa Leta ya Amerika bwasabye abakinnyi b’iyi filime gukina ibikorwa byo gushotora igihugu cya Koreya ya ruguru.

REBA INCAMAKE Y'IYI FILIME

Inkuru y’iyi filime ivuga abanyamakuru 2 Aaron Rappaport (Seth Rogen) na David Skylark (James Franco) b’abanyamerika babona amahirwe yo gukorana ikiganiro imbonankubone “Interview” na perezida w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong-un (ukinwa na Randall Park), ariko mu ibanga bakaza guhabwa imyitozo ya gisirikare ndetse n’andi mabwiriza n’ikigo cy’ubutasi cya Amerika “CIA” yo kwica uyu muperezida ubusanzwe ufatwa nk’umunyagitugu ukomeye ku isi.

kugeza ubu Leta ya Amerika ntacyo iravuga kuri ibi birego…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND