RFL
Kigali

Ikibazo cy’isoko rya filime, inama nyafurika kuri sinema,... bimwe mu byagarutsweho mu nama rusange y’urugaga rwa sinema

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/01/2016 15:45
0


Kuri uyu wa gatanu nibwo hateranye inama rusange y’urugaga nyarwanda rwa sinema, inama yari ibaye ku nshuro ya 2 kuva rwabaho ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC).



Iyi nama yabereyemo ibikorwa byo kumurikira abanyamuryango b’uru rugaga bimwe mu byagezweho ndetse n’ibiteganywa n’uru rugaga, bimwe mu byagarutsweho cyane hakaba harimo ikibazo cy’isoko rya filime nyarwanda, ikibazo cya piratage ari nacyo kigarukwaho kuba inyuma y’ibibazo iri soko rifite, inama nyafurika ku iterambere rya sinema iteganyijwe kuba mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe, n’ibindi.

Agaragaza bimwe mu byo urugaga rwa sinema rwagezeho mu gihe rumaze, umuyobozi warwo wungirije Bwana Kennedy Mazimpaka, yagaragarije abayobozi b’amahuriro agize uru rugaga ari nabo bari batumiwe mu nama ibyagezweho n’uru rugaga haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Bimwe mu byo uru rugaga rwagezeho… (twatoranyijemo iby’ingenzi)

Gushyiraho amahuriro y’abakora sinema ndetse no kubona ubuzima gatozi by’aya mahuriro

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amahuriro y’abakora uyu mwuga anyuranye bitewe n’ibyiciro by’akazi. Hari ihuriro ry’abanditsi, abakinnyi, abayobozi ba filime, abakoresha ibyuma, abashoramari,… aya mahuriro akaba ariyo agize uru rugaga.

Kennedy Mazimpaka amurika ibyagezweho n'ibiteganya n'urugaga

Nk’uko byagarutsweho muri iri murika-bikorwa, muri iki gihe uru rugaga rumaze iki ni kimwe mu bikorwa rwabashije kugeraho aho amahuriro yatangijwe, abanyamuryango banyuranye bakishyira hamwe ndetse bakabasha kubona ibyangombwa bibemerera gukora mu buryo bwemewe na Leta.

Kumenya ikibazo cya piratage

Nk’uko byagarutsweho na visi perezida w’uru rugaga, ikindi uru rugaga rwagezeho harimo kumenya ko sinema nyarwanda yugarijwe n’ikibazo cya piratage.

Aha, Bwana Kennedy yagize ati, “byonyine no kumenya ko ihari [piratage] iyo ni intambwe ya mbere mu byo twagezeho. Kumenya ko ihari, kumenya abayikora ndetse n’uko ikorwa nayo ni indi ntambwe. Nyuma y’ibi twaribajije duti, Ese dufite imbaraga zo kuyirwanya? Aha, mu byo twagezeho kandi nanone harimo kwegera inzego zifite imbaraga zo kuyirwanya. Kuri ubu police iriteguye kudufasha kurwanya iyo piratage, ariko byose biturutse ku kubanza kumenya ko ihari.”

Kuganira n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro, no gusabira gusonerwa imisoro ku bigo bitinjije

Aha Kennedy yasobanuye ko kimwe mu bibazo byabaye muri sinema nyarwanda byagonganishije uru ruganda n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro, ari uko benshi bafunguye ibigo byabo (companies) ariko isoko rigahita ripfa bityo bakabivamo badakoze filime n’imwe kandi ikigo kiri kubarirwa umusoro, kuko nk’uko yakomeje abisobanura, iyo ufunguye ikigo cyawe muri RDB, ako kanya mu kigo cy’igihugu cy’imisoro batangira kukubarira imisoro. Ibi byagiye bibyara ibibazo hagati y’ibi bigo byari bizwi ko bikora sinema n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro, kandi ba nyirabyo batarigeze babikoreramo. Aha Kennedy yavuze ko ibi byatumye benshi bafatwa nk’abafite ibirarane by’imisoro kandi batarakoze, ariko urugaga rukaba rwaregereye iki kigo cy’imisoro bagisaba gukuriraho iyi misoro yafatwaga nk’ibirarane kuri ibi bigo.

Bamwe mu bayobozi b'amahuriro agize uru rugaga bari bitabiriye iri huriro


Ku rwego mpuzamahanga… (twatoranyijemo iby’ingenzi)

Ku rwego mpuzamahanga, uru rugaga rwagaragaje bimwe mu byo rwagezeho, harimo gusaba ububanyi n’izindi nzego zigenga sinema mu bindi bihugu nka Tanzaniya, Kenya, Nigeriya, Uganda,…

Ikindi cyemezwa nk’icyagezweho mu gihe uru rugaga rumaze, icyo Kennedy wamurikaga ibi bikorwa agereranya nk’igisumba byose ni ukuba igihugu cyaritabiriye inama nyafurika ku iterambere rya sinema, inama yabereye I Lagos muri Nigeriya mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, ndetse  hakanafatirwamo umwanzuro wo gukorera inama yo muri uyu mwaka mu Rwanda.

Kuri iyi ngingo, Kennedy yagize ati, “kuba u Rwanda rwarahawe intebe muri iriya nama yabereye I Lagos, perezida wa federation akaba ariwe wayitabiriye, kimwe mu byayivuyemo akaba ari amahirwe akomeye yo kwakira inama itaha izabera mu Rwanda mu kwezi kwa 3, tariki 11 na 12, ni ikintu gikomeye cyane nashyira no ku mwanya wa mbere mu byo twagezeho.”

Umuyobozi w'uru rugaga Ismael Ntihabose n'umuyobozi w'inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco James Vuningoma muri iyi nama

Mu rwego mpuzamahanga kandi, hanatangajwe ko kuri ubu u Rwanda rwagize Komite y’igihugu ishinzwe gutoranya filime zitabira amarushanwa ya Oscars, mu kiciro cya filime z’indimi z’amahanga.

Muri iyi nama kandi hanatangajwe zimwe mu ngamba zitumberewe ahazaza muri uru rugaga, ku isonga hakaba hazaho gukemura ibibazo by’isoko rya sinema nyarwanda.

“Isoko ryacu ryaragiye rirapfa ariko ntitwamenya ngo ryapfiriye he? Icyo tutamenye ni uko isoko rigengwa n’ingamba z’imicururize zihamye. Isoko ryacu ryagize umwanzi ukomeye ariwe PIRATAGE, ariko nanone bigaterwa no kutamenya amayeri y’uko isoko rikorwa. Iki ni kimwe mu byo tugomba kurwana nabyo, federation izaca hejuru irwane n’ingamba zayo, ku bufatanye n’abandi banyuranye nabo barwane n’ingamba zabo, kandi ikibazo cy’isoko kizakemuka, isoko rizongera risubire ku murongo.” Kennedy Mazimpaka.

Bwana Ismael Ntihabose, akaba ari umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa sinema yagarutse ku rugendo sinema nyarwanda yanyuzemo kuva igitangira, aho igeze ndetse n’aho igana. “twabitangiye kubera ko tubikunze, dusa n’abishimisha gusa tutazi ibyo turimo… ariko ubu dufite imirongo ngenderwaho, twamaze kumenya aho tujya, mureke rero dufatanye twese buri wese akore icyo asabwa kugira ngo sinema yacu natwe, uretse igihugu, itugirire akamaro.”

Umuyobozi wa RALC wagaragaye muri iyi nama agira bimwe avuga ku iterambere ry’uru ruganda, yagarutse ku kamaro ubuhanzi by’umwihariko sinema ifitiye igihugu, anaboneraho kuvuga ko Leta yemeye gutanga umusanzu mu kubaka uru ruganda bityo asaba abarurimo gukora bubaka ariko bubakira ku ndangagaciro zubaha ndetse zubaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND