Ku wa gatanu ushize tariki ya 11 Ugushyingo 2016 ni bwo habaye inama y’abanditsi igamije kurebera hamwe ibyagezweho n’iri huriro no gufata ingamba nshya z’ibyo bifuza kugeraho, umwaka utaha wa 2017
Iyi nama yari yitabiriwe n’abanditsi n’ubuyobozi bw’Urugaga rwa sinema mu Rwanda yari igamije gusoza umwaka harebwa ibyagezweho n’aba banditsi no gufata ingamba z’ibyo bifuza gukora mu mwaka wa 2017, muri iyi nama abanditsi bishimiye ibyo bagezeho aho bemeza ko bamaze kugera kure mu gushakisha ibyangobwa bibemerera ubuzima gatozi, kuba bari barihaye gusura abanditsi bo mu zindi ntara bakaba barabigezeho, ikindi bishimira ni ukuba baragiye batanga amahugurwa atandukanye ku banditsi n’ibindi.
Uretse ibi aba banditsi bagezeho basanga hari na bimwe mu byo bari bagiye biyemeza gukora, ariko batabashije kugeraho bitewe n’inzitizi zo kuba batarabona ibyangombwa. Aha mu byo bifuzaga kugeraho batagezeho hakaba harimo imishinga bifuzaga gushyiriraho abanditsi yagombaga kubafasha kongera ubumenyi no kubateza imbere. Aha bakaba barifuzaga gushyiraho inzu icuruza inkuru z’abanyafurika n’ibindi batagiye bagerago kubera kuba bagishakisha ibyangombwa.
Kuri ubu irihuriro ry'abanditsi risanga muri uyu mwaka bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu kubona ibyangombwa byose vuba, kugira ngo bakomeze indi mishinga bafite. Ikindi bateganya ni ukuba bagiye kubaka ubushobozi banyuze ku kuba nta filime izongera gukinwa iri huriro ritabanjje kwemeza inkuru yayo, ibi bakazajya babikora bafatanyije n’ urugaga nyarwanda rwa sinema ndetse n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC).
Ibi bikaba byaratumye twegera umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abanditsi Niyomwungeri Aaron maze adusobanurira uko iki cyemezo batangiye gushyira mu bikorwa giteye ni uko kizakorwa aha agira ati,”Ni byo iki ni icyemezo twafashe dufatanyanyije n’izindi nzego zihagarariye sinema, aha tukaba twaratangiye kureba ku nkuru z’abanditsi baba bagiye gukoramo filime bivuzeko cya kibazo cy’umuntu wabaga adasobanukiwe n’imyandikire cyangwa akandika filime idahwitse ugasanga ni nako igenze mu mashusho kubera imyandikire mibi. Nakwizeza abantu ko bigiye gukemuka kuko burya iyo urebye usanga ahanini filime iva mu nkuru rero igihe umuntu adafite inkuru nziza nta filime ibaho, ari nayo mpamvu ubu twatangiye kujya tureba inkuru ya filime yanditse neza akaba ariyo ikorwa naho idakosotse nayo tukazajya dufasha nyirayo haba mu bujyanama no kumwereka inzira yacamo ayikosora kugira ngo ya nkuru ye igire ireme.”
Niyomwungeri Aaron uyobora ihuriro ry'abanditsi ba filime
Aaron akomeza yemezako bataje gukosora inkuru za filime z’abantu nkuko babikeka cyangwa bamwe bakabyumva nabi, ahubwo ko baje guhuza ibitekerezo kuko nta muntu wigira mu bikorwa bijyanye na sinema. Akaba asanga ibi ni babyubahiriza filime nyarwanda zizagira ireme kandi zongere zisubirane agaciro nkako zikwiriye kugira
Uretse icyemezo kizajya gitangwa n’abanditsi, biteganyijwe ko umuntu azajya ajya gufatira amashusho inkuru ye afite uburenganzira yahawe n’Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC), nayo ikazajya itanga uru ruhushya nyuma y’uburenganzira bwatanzwe n’abanditsi ku nkuru yanditse n’urutangwa n’Urugaga nyarwanda rwa Sinema narwo ruzajya rutangwa hamaze kugenzurwa ko yujuje ibyangombwa mu bindi byose.
TANGA IGITECYEREZO