RFL
Kigali

Igihe Iserukiramuco rya Mashariki rizabera umwaka utaha cyamenyekanye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/04/2016 10:47
0


Nyuma yo gusoza ku nshuro ya 2 iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ryaberaga I Kigali kuva tariki 6 kugeza tariki 12 Werurwe uyu mwaka, hahise hanatangazwa igihe iri serukiramuco rizongera kubera umwaka utaha ubwo rizaba ribaye ku nshuro ya 3.



Nk’uko byatangajwe binyuze kuri page ya Facebook y’iri serukiramuco mu mpera z’ukwezi gushize, mu itangazo ryo gushimira abafashije n’abateye inkunga iri serukiramuco muri uyu mwaka, hanatangajwe ko umwaka utaha ubwo rizaba riba ku nshuro ya 3 rizatangira tariki 5 kugeza tariki 11 Werurwe 2017, I Kigali.

Muri uyu mwaka filime 42 nizo zitabiriye iri serukiramuco ziturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika. Iserukiramuco ryafunguwe na filime Timbuktu ya Abderrahmane Sissako tariki 6 Werurwe, risozwa herekanwa filime Rebelle ya Kim Nguyen tariki 12, mu muhango watangiwemo ibihembo kuri filime 3 ngufi nyarwanda zahize izindi, aho iya 3 yabaye Agasanduku y’umuholandi Olaf Hamelek yahembwe ibihumbi 50 by’amanyarwanda, iya 2 iba Behind The World ya Clementine Dusabejambo yegukana ibihumbi 75 naho iya mbere yegukana ibihumbi 100 ariyo Ride in the Coffin ya Benko Pluvier.

MAAFF 2016

Iserukiramuco ryasojwe hatangwa ibihembo kuri filime ngufi 3 z'abanyarwanda zitwaye neza

Muri uyu mwaka kandi hakozwe amahugurwa ku bakora sinema mu bice 2, aho amahugurwa yo gukina yakozwe na Ibrahim Ahmed Pino, umukinnyi w’imena wa filime Timbuktu ari nawe waje ayihagarariye ndetse n’amahugurwa yo kuyobora filime yakozwe na Kantarama Gahigiri, umunyarwandakazi uba mu Busuwisi ari nawe wari umubyeyi w’iri serukiramuco ku nshuro ya 2.

Kugeza ubu haracyari kare ngo habe hatangazwa by’umwihariko ibikorwa cyangwa filime zizatumirwa muri iri serukiramuco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND