RFL
Kigali

Igihe cyo kohereza filime mu iserukiramuco rya filime za Gikirisitu cyarongerewe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/10/2014 9:22
0


Rwanda Christian Film Festival ni iserukiramuco rya filime rihuza filime za gikirisitu ziba ziturutse hirya no hino ku isi, kuri ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 3 kuva tariki 16 kugeza 23 Ugushyingo.



Nyuma y’uko byari byatangajwe ko itariki ntarengwa yo kohereza filime muri iri serukiramuco ari tariki 30 Nzeli, kuri ubu iki gihe cyongerewe kugeza tariki 5 z’ukwezi kwa 11, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo guha amahirwe abacikanwe nk’uko bitangazwa na Chris Mwungura uyobora iri serukiramuco.

Mu kiganiro n’inyarwanda.com yagize ati: “Tariki ntarengwa yari 30 z’ukwa 9, ariko twaje gusanga hari abacikanwe bityo twongera itariki kugira ngo nabo babone umwanya mu iserukiramuco.”

By’umwihariko muri uyu mwaka, hiyongereyemo icyiciro cy’amashusho y’indirimbo, aha Chris akaba atangaza ko iki cyiciro cyongerewemo mu rwego rwo gufasha abaririmbyi b’indirimbo zo guhimbaza Imana kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.

Filime ngufi, indende n’amashusho y’indirimbo ndetse no kwiyandikisha mu bazitabira amahugurwa yo kwandika filime azatangirwa muri iri serukiramuco byose biracyakirwa.

Kubijyanye na filime ndese n’amashusho y’indirimbo hakirwa ibyuuje ibi bikurikira:

-Kuba bitanga ubutumwa bujyanye no guhimbaza Imana

-Kuba filime itarengeje imyaka 2 ikozwe, naho ku mashusho y’indirimbo ni umwaka umwe.

Uwifuza kohereza igihangano cye yabishyikiriza aho ibiro by’iri serukiramuco biherereye mu mujyi wa Kigali, mu nzu yo kwa Ndamage muri etage ya 4.

Ku bijyanye no kwiyandikisha mu kwitabira amahugurwa yo kwandika filime, usabwa kohereza inyandiko ya filime (script) itarengeje iminota 5 ku biro by’iri serukiramuco byavuzwe haruguru cyangwa ukohereza kuri email: rwandachristianfilmfestival@gmail.com aha ukaba udategekwa kwandika inkuru y’iyobokamana gusa (wakwandika kucyo aricyo cyose).

Tariki ntarengwa kuri byose ikaba ri 5 z’ukwezi kwa 11.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND