RFL
Kigali

Igihe cyo kohereza filime mu iserukiramuco rya filime za Gikirisitu cyongerewe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/10/2015 15:59
0


Rwanda Christian Film Festival ni iserukiramuco rya filime za Gikirisitu ribera mu Rwanda mu kwezi k’ugushyingo, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 5. Nyuma y’uko byari biteganyijwe ko itariki yo kohereza filime muri iri serukiramuco yari kuri 5 z’ukwakira, hamaze kongerwaho indi minsi.



Kubera impamvu z’uko urubuga rw’iri serukiramuco rwanyurwagaho handikishwa ibihangano (filime cyangwa amashushpo y’indirimbo), ndetse n’abiyandikisha ku mahugurwa yo kwandika filime rwahinduwe urwari rusanzwe rukora rugakurwaho, abategura iserukiramuco bakoze urundi rubuga rushya bituma bongera igihe cyo kohereza filime, amashusho y’indirimbo ndetse no kwiyandikisha ku bifuza kwitabira amahugurwa yo kwandika filime (screenwriting workshop) ikaba yashyizwe ku itariki 20 Ukwakira nk’uko Mwungura Chris yabitangarije Inyarwanda.com

Chris Mwungura utegura iri serukiramuco

Uretse iyi tariki yongerewe, izindi gahunda zo zizakomeza bisanzwe. Bikaba biteganyijwe ko iri serukiramuco rizatangira tariki 15 kugeza 22 z’ugushyingo.

Ushobora kohereza filime unyuze ku rubuga rwaryo rushya ari rwo www.rwandacff.com ndetse kubo bitakorohera gukoresha interineti bakaba bashobora gukoresha uburyo busanzwe bwo kuzuza impapuro ziboneka mu mujyi wa Kigali, kuri Centenary House muri Etage ya 4 kuri Make it Design.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND