RFL
Kigali

Igice cya 8 cya Fast & Furious gishobora kwandika amateka nyuma y'imyaka isaga 50 Amerika idakandagira muri Cuba

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/01/2016 17:42
2


Nyuma y’uko ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika na Cuba bimaze imyaka isaga 50 bifitanye agatotsi mu mubano wabyo kagiye kanatuma byinshi mu bikorwa hagati y’ibi bihugu byombi bihagarara, filime nyinshi z’abanyamerika zanakinirwaga muri iki gihugu nazo zagezweho n’izi ngaruka za Politiki.



Mu gihe gisaga igice cy’ikinyejana – imyaka isaga 50 – Hollywood ntiyari yarigeze ikandagira mu gihugu cya Cuba, nyuma y’uko ibi bihugu bicanye umubano ndetse ishoramari rya Leta zunze ubumwe za Amerika rigahagarikwa muri Cuba.

Nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 ibi bihugu byongeye kubyutsa umubano wabyo wari umaze iki gihe cyose utavugwa, kuri ubu igice cya 8 cya filime Fast & Furious cyahawe izina rya ‘Furious 8’ gishobora kuba ariyo filime ya mbere igiye gukorerwayo.

Nk’uko ikinyamakuru The Hollywood Reporter kibitangaza, umugabo F. Gary Gray wayoboye filime zamenyekanye nka The Italian Job, Straight Outta Compton iherutse kujya hanze umwaka ushize ivuga ku itsinda ry’abaraperi rya N.W.A akaba ariwe wahawe akazi ko kuyobora iki gice cya 8 cya Fast & Furious yagaragaye mu bice bimwe byo muri iki kirwa cyo muri Amerika y’amajyepfo, bikaba bivugwa ko yaba yari ari gushaka aho gukinira iyi filime iteganyijwe kujya hanze tariki 14 Mata, umwaka utaha.

F. Gary Gray uzayobora iyi filime na Vin Diesel, umukinnyi wayo w'imena

Ibi kandi biremezwa n’inzu icuruza iyi filime ariyo Universal Pictures yemeza ko yamaze kwandikira guverinoma z’ibi bihugu byombi isaba uruhushya rwo gufatira amashusho muri iki gihugu.

Ibi biramutse byemeye, iki gice cyaba kibaye filime ya mbere ya Hollywood ifatiwe amashusho muri iki kirwa kuva mu myaka ya za 60 ubwo ibi bihugu byacanaga umubano, n’ishoramari rya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Cuba rigahagarikwa.

Nk’uko bigaragara mu ncamake zashyizwe ahagaragara z’iki gice, iki gice gikomeza nyuma y’urupfu rwa Brian O’Conner (Paul Walker), aho nk’uko igice cya 7 kirangira atandukanye na Dominic Toretto (Vin Diesel) umwe agafata umuhanda we undi agafata uwe, imodoka ya Brian igongwa n’indi imuhirika mu manga maze agahira muri iyi mpanuka. [Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwica burundu Brian nyuma y’uko Paul Walker wakinaga iri zina yitabye Imana].

Reba izi ncamake za "Furious 8"


Iyi modoka imugonga iba ari iya Ian Shaw akaba ari murumuna wa Deckard Shaw uba ufunze aho aza guhorera ugufungwa kwa mukuru we. Aba bavandimwe bombi bazakinwa na Jason Statham wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nka Transporter.

Nyuma y’aha, urugamba n’amasiganwa adashira y’imodoka bimenyerwe muri iyi filime, bikomeza buri wese hagati ya Ian n’ikipe ya Dominic bagerageza kwihorera. Muri iki gice kandi, Cody Walker, wasimbuye mukuru we Paul Walker mu gice cya 7, agaruka mu isura nshya ya mubyara wa Brian, nawe aje guhorera urupfu rwa mubyara we.

Iki gice kizagera hanze tariki 14 Mata umwaka wa 2017, nyuma y’imyaka 2 igice cya 7 kigeze hanze, kikaba cyaranabashije kwinjiza atubutse, dore ko kuri miliyari imwe n’igice, kibarirwa muri filime 5 za mbere zinjije menshi z’ibihe byose. Urutonde ruyobowe na kadahangarwa, Avatar.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • simple8 years ago
    nkunda ukuntu ungira kure mubya flm kbs. thank you.
  • Ejide8 years ago
    Paul wark twaramukundaga





Inyarwanda BACKGROUND