Filime “Igikomere” ubu igeze ku gice cya 3 ari nacyo cya nyuma, kuri iki cyumweru tariki 13 Nzeli nibwo yerekanwa ku mugaragaro mu cyumba cy’inyubako y’umujyi wa Kigali maze kuwa mbere ihite ijya ku isoko aho ushobora kuyigurira mu Rwanda hose.
Iyi filime ivuga inkuru ya Angelo uhura n’ibibazo byinshi nyuma yo kwangwa n’ababyeyi be ariko akaza kubona umuryango umurera, maze nyuma akazasanga aribo babyeyi be ba nyabo, yakozwe na Emmanuel Hitimana nyuma y’uko indi filime Intare y’ingore yari amaze gukora yakunzwe cyane irangiye.
Kwinjira kureba iyi filime ni ubuntu mukaba mushobora kuzagura filime ku mafaranga 1000 y’u Rwanda, muri iki gikorwa kizaba kitabiriwe n’abakinnyi bakinnye muri iyi filime ndetse n’ibindi byamamare bya sinema nyarwanda, hakaba ari uguhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
TANGA IGITECYEREZO