Ni isezerano ko buri wa 2 na buri wa 5 mugomba kubona buri gice cya filime y’uruhererekane Friends, kuri ubu igice cya 2 kikaba cyageze hanze.
Mu gice giherutse, duherutse tubona Njuga aza mu rugo kwa mukuru we ariko akahasanga umukozi Ngiga batabashije kurebana neza. Ese muri iki gice cya 2 umubano wabo wabashije kumera neza?
IREBERE HANO UKO BYAGENZE
Ku bantu bafite impungenge ko iyi film ica kuri interineti, ibi ni ibintu bisa nkaho ari bishya mu Rwanda ariko mu bihugu byateye imbere bakaba babikora cyane nka Kenya na Nigeria aho filime ica ku buntu kuri shene ya interineti, ndetse kandi tukaba twababwira ko ushobora no kuyireba kuri telefoni unyuze kuri Youtube mu gihe ufite telefoni ya Smartphone, aho waba uri hose haba mu modoka, bitagusabye kujya mu rugo.
Iyi film kandi mu minsi micye uretse guca kuri Youtube izajya inyura ku rubuga rwa interineti rwa Inyarwanda Studios
Ku batarabashije kureba agace ka mbere ka filimi 'Friends' bayireba hano
TANGA IGITECYEREZO