RFL
Kigali

Ifoto y'umukinnyi wa filime Audace Willy Mucyo yashyize hanze yateje benshi urujijo n'ubwoba

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/09/2014 9:48
6


Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo umukinnyi wa filime Audace Willy Mucyo yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto yambaye amapingu, bisanzwe bimenyerewe ko yambikwa abantu batawe muri yombi.



Benshi bamaze kubona iyi foto batangiye gukeka ko yaba yatawe muri yombi ndetse bibaza icyo yaba yakoze kugira ngo atabwe muri yombi, abenshi bamara kumenya ukuri kuriyo bakiruhutsa mu buryo bugaragara ko bari batewe ubwoba n’ibyaba byamubayeho.

Pappy

Iyi foto ya Audace Willy Mucyo yateye benshi urujijo n'ubwoba

Twashatse kumenya byinshi kuri iyi foto, inkomoko yayo maze tuvugana na nyir’ubwite, aho twatangiye tumubaza icyaha yakoze kugira ngo atabwe muri yombi, maze adusubiza muri aya magambo: “ntacyo nta n’ubwo nafashwe. Ni uko gusa igihe nakinaga muri filime Rwasibo, ndi umupolisi, nagize ntya ngiye gufata umuntu, no gukunda amafoto kwanjye ndabanza ndifotoza nyambaye. Ubwo se baba bamfashe ahubwo nkabona umwanya wo kwifotoza ryari?”

Pappy

Aha twaboneyeho n’umwanya wo kumubaza ku mishinga ye ya filime by’umwihariko umushinga wa filime ngufi yitwa Unlucky Dream yateganyaga gukora ariko ntukorwe, akaba yadutangarije ko yagize ikibazo cy’ubushobozi agahitamo kuba awusubitse.

Abari bagize ubwoba ko yaba yaratawe muri yombi musubize agatima impembero!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyonsenga francois9 years ago
    yewe birababaje gusa ajyozwe ibyo yakoze
  • kayonga9 years ago
    HARYA ABA NABO NI IBYAMAMARE?
  • poupette9 years ago
    hhhhh ark francois ubwo koko washizeho cmnt wasomy?
  • ben9 years ago
    mujye mureka imikino sha
  • 9 years ago
    uyu mu tip yari yambabaje cyane kuko ndamwemera byahatari.
  • 9 years ago
    ahubwo da lmana ishimwe ko ntacyaha afite nange ndamwemera sana





Inyarwanda BACKGROUND