Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo umukinnyi wa filime Audace Willy Mucyo yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto yambaye amapingu, bisanzwe bimenyerewe ko yambikwa abantu batawe muri yombi.
Benshi bamaze kubona iyi foto batangiye gukeka ko yaba yatawe muri yombi ndetse bibaza icyo yaba yakoze kugira ngo atabwe muri yombi, abenshi bamara kumenya ukuri kuriyo bakiruhutsa mu buryo bugaragara ko bari batewe ubwoba n’ibyaba byamubayeho.
Iyi foto ya Audace Willy Mucyo yateye benshi urujijo n'ubwoba
Twashatse kumenya byinshi kuri iyi foto, inkomoko yayo maze tuvugana na nyir’ubwite, aho twatangiye tumubaza icyaha yakoze kugira ngo atabwe muri yombi, maze adusubiza muri aya magambo: “ntacyo nta n’ubwo nafashwe. Ni uko gusa igihe nakinaga muri filime Rwasibo, ndi umupolisi, nagize ntya ngiye gufata umuntu, no gukunda amafoto kwanjye ndabanza ndifotoza nyambaye. Ubwo se baba bamfashe ahubwo nkabona umwanya wo kwifotoza ryari?”
Aha twaboneyeho n’umwanya wo kumubaza ku mishinga ye ya filime by’umwihariko umushinga wa filime ngufi yitwa Unlucky Dream yateganyaga gukora ariko ntukorwe, akaba yadutangarije ko yagize ikibazo cy’ubushobozi agahitamo kuba awusubitse.
Abari bagize ubwoba ko yaba yaratawe muri yombi musubize agatima impembero!
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO