Icyamamare Ramsey Noah mu minsi micye ashobora kuzagaragara mu Rwanda akinana filime n’abandi bakinnyi ba filime mu Rwanda, ibi bikaba ari kimwe mu birimo gutegurwa ngo sinema nyarwanda itere imbere ariko n’umuco nyarwanda nawo ukomeze gutera imbere no kwamamara mu mahanga.
Ramsey Noah ukomoka muri Nigeria, ubu ari mu biganiro na Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza ngo bavugane uburyo yazaza gukina filime mu Rwanda agakinana n’abanyarwanda, ibi bikazafasha mu kuzamura umuco ndetse n’urwego rwa sinema yo mu Rwanda. Ibi bikaba byanemejwe na Minisitiri Habineza ubwo yaganiraga na KFM.
Ramsey Noah azaza gukinana filime n'abanyarwanda
Nyuma y’uko Minisitiri Joseph Habineza avuye muri iki gihugu aho yari ahagarariye u Rwanda muri Nigeria na Ghana, bigaragara ko yagiranye umubano n’abantu batandukanye bo muri Nigeria ndetse akaba yarabashije no kubonana n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro muri iki gihugu ari nabyo atangiye gushaka uko yafashamo abanyarwanda, dore ko iki gihugu cyanateye imbere cyane muri muzika na sinema.
Ramsey Noah wigeze kuza mu Rwanda mu kwita izina ingagi azagaruka aje gukinana filime n'abanyarwanda
Joseph Habineza kandi akomeje kugaragaza ko akurikirana cyane ibya sinema nyarwanda, akaba yanavuze ko yifuza kubona uyu mukinnyi wa filime w’icyamamare Ramsey Noah akinana n’abandi banyarwanda yavuze mu mazina nk’ugaragaza ko abazi kandi abakurikirana, muri abo yavuze hakaba harimo Nsanzamahoro Dennis bakunda kwita Rwasa.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO