RFL
Kigali

Icyamamare Ramsey Noah agiye kuza gukinana filime n'abakinnyi ba filime b'abanyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/08/2014 8:22
18


Icyamamare Ramsey Noah mu minsi micye ashobora kuzagaragara mu Rwanda akinana filime n’abandi bakinnyi ba filime mu Rwanda, ibi bikaba ari kimwe mu birimo gutegurwa ngo sinema nyarwanda itere imbere ariko n’umuco nyarwanda nawo ukomeze gutera imbere no kwamamara mu mahanga.



Ramsey Noah ukomoka muri Nigeria, ubu ari mu biganiro na Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza ngo bavugane uburyo yazaza gukina filime mu Rwanda agakinana n’abanyarwanda, ibi bikazafasha mu kuzamura umuco ndetse n’urwego rwa sinema yo mu Rwanda. Ibi bikaba byanemejwe na Minisitiri Habineza ubwo yaganiraga na KFM.

Ramsey Noah azaza gukinana filime n'abanyarwanda

Ramsey Noah azaza gukinana filime n'abanyarwanda

Nyuma y’uko Minisitiri Joseph Habineza avuye muri iki gihugu aho yari ahagarariye u Rwanda muri Nigeria na Ghana, bigaragara ko yagiranye umubano n’abantu batandukanye bo muri Nigeria ndetse akaba yarabashije no kubonana n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro muri iki gihugu ari nabyo atangiye gushaka uko yafashamo abanyarwanda, dore ko iki gihugu cyanateye imbere cyane muri muzika na sinema.

Ramsey Noah wigeze kuza mu Rwanda mu kwita izina ingagi azagaruka aje gukinana filime n'abanyarwanda

Ramsey Noah wigeze kuza mu Rwanda mu kwita izina ingagi azagaruka aje gukinana filime n'abanyarwanda

Joseph Habineza kandi akomeje kugaragaza ko akurikirana cyane ibya sinema nyarwanda, akaba yanavuze ko yifuza kubona uyu mukinnyi wa filime w’icyamamare Ramsey Noah akinana n’abandi banyarwanda yavuze mu mazina nk’ugaragaza ko abazi kandi abakurikirana, muri abo yavuze hakaba harimo Nsanzamahoro Dennis bakunda kwita Rwasa.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • murenzi abdul9 years ago
    ubundi se undi mukinnyi utari Rwasa hano wakinana na banyamahanga ninde dennis nu umukinnyi kandi amaze gukinana na benshi cyane nkaba idris elba!!
  • Lucky9 years ago
    Nibyo koko azaze abakinnyi bacu nabo babonereho ku mwigiraho byinshi kuko muri nigeria bateye imbere mu bya film.
  • rehema nousrat9 years ago
    oya rwose birakwiriye ko azamura cinema nyarwanda kuko iri ku rwego rwo hasi cyane kandi harimo ababishoboye nka dennis ariko babura ubushobozi courage joe
  • Botch9 years ago
    Sindabona umukinnyi urusha Ngenzi aka Ryangombe gukina film mu rwatubyaye.Gusa na Rwasa ni sawa
  • beyonce igisumizi9 years ago
    Rwasa na Ngenzi na bakinnyi bagomba kuduhagararira ku rwego mpuzamahanga
  • mouhamed9 years ago
    ngenzi azi gukina role zu bugome gusa ntayindi role yakina!!ariko cya Rwasa ni gihehesi cya maheru noneho mu gusetsa kiribanziriza kikanikurikira
  • 9 years ago
    Good
  • zawady9 years ago
    Yeah dennis nuwambere azigukina kbsa ninumuhanga cyanee ikindi kndi niwe umenyereye gukinana nabanyamahanga
  • toni9 years ago
    ariko murwanda hari nabandi bakinyi bakunzwe nabanya rda yewe kurenza nabo ba dennis na genzi muvuga nka zuzu fabiora papa chafi manzi nabandi kandi nabahanga peeee
  • 9 years ago
    ariko murwanda hari nabandi bakinyi bakunzwe nabanya rda yewe kurenza nabo ba dennis na genzi muvuga nka zuzu fabiora papa chafi manzi nabandi kandi nabahanga peeee
  • berry9 years ago
    thats good for Rwanda,ariko Rwasa azakina muruhe rurimi,Ramsey aziga kinyarwanda? our actors en actress bafite ikibazo kindimi; but let us wait....birashoboka harimo ubushake...
  • Kweli9 years ago
    Yeah, bombi Ngenzi (bita Ryangombe) na Rwasa barashoboye ariko bakaba bakeneye uwabafasha gukora ibirushaho cyane ko ibyabo babyiyigishije batarenze imipaka. Uwo mugabo azabibafashemo ariko gusa ntazabajyane muri ILLUNINATTI. Muri Nigeria ihafite abayoboke benshi.
  • kendrick9 years ago
    bazabanze banononsore ibijyanye na montage naho ubundi ntaho bitandukaniye nokureba theatre cg ibiganiro!!!
  • Elie 9 years ago
    mubyukuri ngenzi numuhanga kdi uriya mugabo womuri nigeria ngenzi bazakinana kuko ngenzi azi indimi nyinshi kdi azi nogukina.
  • caritas9 years ago
    ariko abanyarwanda murisuzugura namaze kubibona biriya bi film byaba nigeria sinirirwa mbibona kuri MM2 na AFRICA MAGIC sound mbe cyane amashusho mabi cyane ariko kuki mutajya muha ibintu byi wanyu agaciro koko ubuse film nka ryangombe rwasa inzozi zibaye iki ko ziruta biriya bi film byose mbona bidasobanutse ariko kuberako aribyo hanze muba mwasaze gusa!!
  • gatarayiha9 years ago
    reka reka nta mukinnyi urusha ngenzi na Rwasa hano mu rwanda gukina film kandi na film bakinamo ziba zisobanutse baribanziriza bakanikurikira ntanizindi film ngewe nareba
  • housna9 years ago
    ariko abantu mwandika comments murashimisha ngo dennis nta rurimi azi???!!umuntu amaze gukina film zirenga 15 zoku rwego mpuzamahanga amaze gukorana naba directors bakomeye kwisi!!cyakora wenda icyongereza cyaba nigeria ntazagishobora
  • bombori9 years ago
    hahahaha ariko mujye mubanza gukurikirana amakuru no kumenya abantu neza mbere yuko muvuga abantu mutabazi Rwasa yakinnye film 100 days kandi ni film yari ikinnye mu cyongereza gusa sometimes in april ni film yari ikinnye mu cyongereza gusa shake hands with the devil ni film yari ikinnye mu gifaransa gusa un dimanche a kigali ni film yari ikinnye mu gifaransa gusa shooting dogs ni film yari ikinnye mu cyongereza gusa kandi izo film zirimo abakinnyi bakomeye ku rwego rwisi kurusha nuwo munigeria!!imipaka mushaka ko barenga niyihe se?izo ndimi muvuga batazi nizihe





Inyarwanda BACKGROUND