RFL
Kigali

Icyamamare muri sinema Eddie Murphy yabyaye umwana wa 9

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/05/2016 14:23
0


Eddie Murphy w’imyaka 55 wamenyekanye cyane muri filime nka Prince a New York yibarutse umwana wa 9 kuri uyu wa kabiri, uyu mwana akaba yamubyaranye n’umukunzi we Paige Butcher.



Uyu mwana w’umukobwa wahawe izina wa Izzy Oona aje asanga abandi umunani Eddie Murphy yabyaye ku bagore bane batandukanye. Uyu mwana ni imfura kuri nyina Paige Butcher. Abana bakuru ba Eddie Murphy bafite imyaka 26 ariko n’ubwo bangana ntibavutse ku mugore umwe.

 

Eddie Murphy n'abana be

Bamwe mu bana ba Eddie Murphy

Abana bose ba Eddie Murphy ni Bria ufite imyaka 26, Myles ufite 23, Shayne ufite 21, Zola ufite  16 na Bella ufite14. Aba ni abana yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Nicole Murphy. Afite kandi umuhungu w’imyaka 26 yabyaranye na Paulette McNeely n’undi wa 25 yabyaranye na Tamara Hood. Afite kandi umwana w’umukobwa w’imyaka 9 yabayaranye na Mel B. Kuri ubu Eddie murphy amaranye imyaka 4 na Paige Butcher, batangiye gukundana mu mwaka wa 2012.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND