RFL
Kigali

Icyamamare muri Filime Nadia Buari (Beyonce) yageze mu Rwanda – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/07/2017 3:09
1


Bamwe mu byamamare nyafurika muri sinema, harimo Van Vicker (Raj), Nadia Buari (Beyonce) byitezwe ko bazaba bari kumwe n’abakunzi ba filime nyarwanda mu birori byo gutanga ibihembo mu irushanwa rya Rwanda Movie Awards 2017.



Rwanda Movie Award ni ibihembo ngarukamwaka bibera hano mu Rwanda bigategurwa na Ishusho arts, nkuko bisanzwe bimenyerewe n’abitabira ibi birori buri mwaka haba hateganyijwe abashyitsi mu bakora umwuga wa filime cyane aho usanga abitabira aba ari abo ku mugabane wa Afurika na bwo ugasanga ari abakomoka mu gihugu cya Tanzania na cyo kimaze gutera imbere muri uyu mwuga.

Ibi birori biteganyijwe tariki 7 Nyakanga 2017 bizabera muri Radisson Blu Hotel mu nyubako ya Convention Center byitezwe ko bizitabirwa n’ibyamamare muri sinema nyafurika,  kuri ubu usibye Beyonce wamaze kugera mu Rwanda haje kandi Andy Boyo mu gihe Van Vickers(Raj) ari mu kirere aza mu Rwanda.

Mu magambo make bakigera mu Rwanda Nadia Buari uzwi nka Beyonce ndetse na Andy Boyo batangaje ko baje mu Rwanda, bagiye kwiha igihe bakitegereza uko sinema yabo ihagaze ndetse barebe niba hari ibyo bafatanya  mu rwego rwo guteza imbere uyu mwuga mu Rwanda. Beyonce wishimiye kugera mu Rwanda bwa mbere yatangaje ko agiye kureba uko Sinema yo mu Rwanda imeze anarebe icyo yayifasha.

BeyonceBakigera i KigaliBeyonceUbwo yerekezaga ku modoka yagombaga kumujyana ku modokaBeyonceBeyonce akigera mu modoka

 

REBA VIDEO YEREKANA UKO YAKIRIWE HANO:


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wondering6 years ago
    Arko harikibazo kimwe njya Nibaza..Aba Bastari batumira baraza bakabereka za Film tuzi,Cyangwa harizindi Film za hatali tutajya tubona,Muzadushakire nibyo abo bastari baba bavuga nyuma yo kureba ziriya Njyaruwa!





Inyarwanda BACKGROUND