RFL
Kigali

Ibyamamare muri sinema nyafurika Chinedu Ikidieze na Osita Iheme bari mu Rwanda -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/06/2017 22:15
0


Mu mpera z’iki cyumweru turimo mu Rwanda hitezwe kubera umugoroba (Gala Night) wo gusangira no kwishimana hagati y'abategura ndetse n'abari guhatanira ibihembo bya “AMAAWARDS 2017 ”, mbere y’ibi birori benshi mu byamamare muri sinema yo muri Nigeria bamaze kugera mu Rwanda.



Mu mibare hitezwe ko hazaba hari benshi mu bakinnyi ba sinema nyafurika gusa abazwi cyane hano mu Rwanda bahageze bikaba inkuru ikomeye ni Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bazwi mu mafilime anyuranye nka ‘Aki na Ukwa’ iyi ikaba ariyo bakinnyemo yamamaye bikomeye ndetse ituma bamenyekana bakundwa mu Rwanda nk’abagabo bagufi.

Chinedu Ikidieze na Osita Iheme bari mu Rwanda aho biteguye kuzitabira ibirori bya ‘Gala night’ bya AMAAWARDS 2017 biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 mu ihema riberamo ibirori rya Camp Kigali. Biteganyijwe ko muri ibi birori umuhanzi Ykee Benda ukunzwe muri Uganda mu ndirimbo ‘Muna Kampala’ azataramira abazabyitabira. Byitezwe ko abazegukana AMAAWARDS 2017 bazahabwa ibihembo mu birori bizaba bibaye ku nshuro yabyo ya 13 bikazabera muri Nigeria.

AMAAWARDSAMAAWARDS

Osita Iheme ni we watangaje ko bageze mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND