RFL
Kigali

Ibyamamare muri sinema nyafurika birimo Van Vicker byihamirije ko bigiye kuza mu Rwanda- VIDEO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/06/2017 11:33
4


Bamwe mu byamamare nyafurika muri sinema, harimo Van Vicker (Raj), Nadia Buari (Beyonce) bamaze gutangaza ko ku itariki 25 Kamena 2017 bazaba bari kumwe n’abakunzi ba filime nyarwanda mu birori byo gutanga ibihembo mu irushanwa rya Rwanda Movie Awards.



Rwanda Movie Award ni ibihembo ngarukamwaka bibera hano mu Rwanda bigategurwa na Ishusho arts, nkuko bisanzwe bimenyerewe n’abitabira ibi birori buri mwaka haba hateganyijwe abashyitsi mu bakora umwuga wa filime cyane aho usanga abitabira aba ari abo ku mugabane wa Afurika nabwo ugasanga ari abakomoka mu gihugu cya Tanzania nacyo kimaze gutera imbere muri uyu mwuga.

Nadia Buari wemeje ko azaza i Kigali

Ku nshuro ya Gatandatu ibi birori bitegurwa hari bamwe mu bantu b'ibyamamare muri sinema nyafurika bamaze kwemeza ko bazaba bari i Kigali muri uyu muhango wo gutanga ibi bihembo uzaba tariki ya 25 Kamena 2017.

Van Vicker nawe azitabira ibi birori

Bimwe muri ibi byamamare harimo Nadia Buari (Beyonce) na Joseph Van Vicker (Raj) bakomoka mu gihugu cya Ghana ariko bakaba baramaze kwamamara ku rwego rw’isi kubera ibikorwa bagiye bakora muri uyu mwuga harimo cyane cyane gukina filime dore ko n’aba bakinnyi bagiye bahurira mu mafilime menshi aho twavuga nka filime: The President’s Daughter" izwi nka Beyonce yamamaye cyane kubera inkuru yayo n’uburyo aba bakinnyi bayikinnyemo, bongeye guhurira kandi muri filime "The Return of Beyonce" yakurikiye iyo bari bakinnye mbere.

Andy Boyo umushoramari (Producer) ukomeye muri Nigeria akaba umukinnyi n'umuyobozi w'amafilime nawe azaba ari Kigali 

Uretse aba bakomoka muri Ghana undi wamaze kwemerera Ishusho arts ko azaba ari muri Rwanda Movie Award ni umunya Nigeria Andy Boyo ukora umwuga wa sinema muri icyo gihugu. Uretse aba bamaze kwemeza ko bazaza muri ibi birori biteganyijwe ko kandi hashobora no kwiyongeraho abandi barimo Osta Iheme ndetse na Chinedu Ikedieze bazwi cyane muri filime bahuriyemo yitwa ’Aki na Ukwa’ nabo bakomoka muri Nigeria.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Rutabayiro Eric uhagarariye ibihembo muri Rwanda Movie Awards yemeza ko aba bagabo nabo bari bamaze kwemeza ko bazaza ariko bakaba bakireba niba byashoboka kubera imirimo yifatwa ry’amashusho bahugiyemo. Biteganyijwe ko ibi birori byo gutanga ibihembo bizitabirwa n’ibi byamamare bizabera muri Kigali Convention Center ku wa 25 Kamena 2017.

REBA HANO ANDY BOYO AVUGA KO YITEGUYE KUZA MU RWANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zubeda6 years ago
    Ubu wasanga bazishyurwa.
  • irumva gad6 years ago
    niba bazaza nibyiza
  • austin6 years ago
    umvaga nawe
  • patrick6 years ago
    tuzabakira nayombi ariko mubabwire bazatuzanire izo film zabo turazikumbuye kuzireba





Inyarwanda BACKGROUND