Ibyamamare mu gusetsa no gukina Filime Osita Iheme na Chinedu Ikidieze bakomoka muri Nigeria, mu minsi micye bazaba bari mu Rwanda aho bazakora ibitaramo bitandukanye mu mujyi wa Kigali, bikaba byitezwe ko bazakorana n’abanyarwenya ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda.
Aba bagabo ariko benshi babona nk’abana kubera indeshyo yabo, bazwi cyane muri Filime nka Baby Police, Sweet Money n’izindi, bakaba bamaze kuba ibyamamare mu gihugu cyabo cya Nigeria ndetse no ku isi yose kubera uburyo ari abahanga mu gusetsa no gukina filime, indeshyo yabo nayo ikaba ari kimwe mu byabafashije kwamamara byoroshye.
N'ubwo bagaragara nk'abana ni abagabo ndetse bakuru
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwe mu bateguye uru rugendo n’ibitaramo bazakorera mu Rwanda, biteganyijwe ko bashobora kugera i Kigali mu cyumweru cya kabiri cy'u kwezi k'UGUSHYINGO (Kwa cumi na kumwe) hanyuma bagakora ibitaramo bitatu bitandukanye, harimo icya mbere bazakorera muri Hoteli Serena ya Kigali, bucyeye bwaho bakorere igitaramo kuri Petit Stade i Remera naho ikindi bagikorere Car Wash aho bazabasha gusangira, kwifotozanya no kwidagadurana mu buryo butandukanye n’abakunzi babo bo mu Rwanda.
Chinedu afite umugore umusamba cyane. Aha hari ku munsi w'ubukwe bwabo
Osita Iheme yambariye mugenzi we Chinedu mu bukwe bwe
Chinedu n'umugore we bamaze no kubyarana umwana w'umukobwa
Aba bakinnyi ba filimi bafatwa nk’abamwe mu banyarwenya ba mbere ku mugabane w’Afurika bazanywe ku nshuro ya mbere mu Rwanda n’umuntu ku giti cye, dore ko umunyarwandakazi Belinda Umurerwa wamenyekanye cyane mu ishami ry’amakuru y’icyongereza kuri Televiziyo y’igihugu ariwe wabasabye kuza gutaramira abanyarwanda nyuma yo guhuzwa n’umupasiteri witwa Chris Chukwuka ukomoka muri Nigeria.
Pasiteri Chris Chukwuka niwe wahuje aba bakinnyi na Belinda maze bemeranya kuza gususurutsa abanyarwanda
Belinda Umurerwa
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Belinda Umurerwa yadutangarije ko hari umubano wihariye agenda yubaka hagati ye n’aba bakinnyi b’ibihangange muri cinema ya Nigeria dore ko akunze kugenderera iki gihugu, ku buryo uko iminsi izagenda iza yizeza abanyarwanda kuzagenda akora ibishoboka byose akabazanira ibi byamamare baba basanzwe bakurikira kuri za televiziyo zabo gusa kuri ubu akaba arimo ashaka ibigo n'amakompanyi y'abaterankunga kugirango ibi bizage biba igikorwa ngarukamwaka.
Kugeza ubu ntiharatangazwa ibiciro byo kuzinjira muri ibi bitaramo byose ndetse n’abahanzi b’abanyarwanda kimwe n’abanyarwenya bazakorana n’aba bo muri Nigeria ntibaramenyekana, tukaba tuzakomeza kubibakurikiranira kugeza ku munsi nyirizina ubwo bazaba bamaze kugera mu Rwanda.
Chinedu w'imyaka 36 y'amavuko, aha yari kumwe n'umukinnyi wa Filime ukomoka muri Ghana
N'ubwo Osita Iheme agaragara nk'umwana muto, afite imyaka 32 y'amavuko
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO