RFL
Kigali

Ibyamamare by'I Hollywood ntibivuga rumwe ku bibera muri Gaza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/08/2014 15:17
0


Mu gihe intambara iri guca ibintu hagati ya Israel na Palestine mu gace ka Gaza aho abantu benshi biganjemo abaturage b’abasivili bari kuhagwa; ibyamamare binyuranye byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntibivuga rumwe kuri iki kibazo aho bamwe bari ku ruhande rwa Israel abandi bakaba ku ruhande rwa Palestine.



Ibi byatangiye ubwo umuririmbyikazi Rihanna mu byumweru 2 bishize yandikaga amagambo kuri Twitter ye agaragaza ukwamagana Israel ariko bikaba byarasaga nk’aho byari bimukozeho, abandi bantu banyuranye biganjemo abakinnyi ba filime bamukurikiye baterana amagambo bamwe bagaragaza ko ibiri kubera muri Gaza ari Jenoside iri gukorerwa abanyepalestine abandi babatera utwatsi.

Rihanna yari yanditse agira ati: “#Freepalestine” cyangwa “Muhe Palestine ukwishyira no kwizana” ugenekereje mu Kinyarwanda. Ibi bikaba aribyo byari bimukozeho, dore ko nyuma y’iminota micye abyanditse yahise abikuraho ndetse agahita yandika ibindi avuga ko yari yibeshye.

Kuva ubwo benshi mu byamamare barimo abakinnyi ba filime nka Penelope Cruz na Javier Bardem ndetse n’umuyobozi wazo Pedro Almodóvar bose bakomoka mu gihugu cya Espagne, bahise bamaganira kure ibyo Israel iri gukorera muri Palestine, aho bemeza bashimitse ko ari Jenoside.

Gaza

Benshi mu byamamare by'i Hollywood ntibumva kimwe ibiri kubera muri Gaza

Undi mukinnyikazi wa filime Mia Farrow uzwi cyane muri filime Arthur and the Invisibles, nawe yanditse kuri Twitter amagambo atabariza abana n’abagore bari kwicirwa mu bitero bya Israel muri Gaza.

Mia Farrow w’imyaka 69 y’amavuko yagize ati: “twese turi abana ba Gaza-niba tubitayeho, ndetse niba turi abantu. Ibihugu by’isi byagakwiye kohereza amato muri Gaza bakarokora bariya bana n’abagore bari kwicwa nibura kugeza igihe ibitero bizarangirira.”

Umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime Selena Gomez nawe ntiyigeze yihanganira ibyo abona bibera muri Gaza, nawe akaba yaragize icyo avuga ndetse yamaganira kure Israel aho yasabye abantu gusengera Gaza. Yagize ati: “Mureke dusengere Gaza.”

Nyuma y’iminota micye cyane yanditse aya magambo, umukinnyikazi wa filime Joan Rivers yahize amucecekesha vuba na bwangu aho yahise mubwira ati: “Shut Up” cyangwa “Ceceka” ugenekereje mu Kinyarwanda.

Selena Gomez na Joan Rivers

Selena Gomez (ibumoso) na Joan Rivers (iburyo) nabo ntibumvise kimwe ibibazo bya Gaza aho Rivers abaza Gomez uruhande yari kuba arimo iyo aba ari Mexique yateye Amerika

Rivers yakomeje agira ati: “Selena Gomez uvuye mu kigo ngororamuco ejo bundi nkaba nemera ko atakiri umwana muto, na Rihanna, umukobwa mwiza w’umupfapfa, barabona amafoto y’imirambo y’abana bagasara. Ndatekereza ko Israel yagakwiye kohereza andi mafoto menshi y’imirambo y’utwo twana maze aba bakobwa noneho bagasarira rimwe.”

Gaza

gaza

Nk'uko bisanzwe mu ntambara, abana nibo bari kwibasirwa cyane mu bitero bya Israel muri Gaza

Ku ruhande rwa Steven Spielberg, akaba ari umuyobozi wa filime ukomeye muri Amerika ntavuga rumwe n'abashyigikiye Palestine aho afata aya magambo y’aba bose nk’ay’ubutagondwa dore ko umutwe wa Hamas ufatwa nk’umutwe w’intagondwa, ariwo uhanganye na Israel muri Gaza.

Umukinnyi wa filime Jon Voight, akaba na se w’igihangange Angelina Jolie, nawe yatunze urutoki abashyigikiye Palestine. Yagize ati: “nitwa Jon Voight. Uko ndi birenze kurakara. Ndababaye cyane kubona abantu nka Penelope, Javier Barden n’abandi nkabo bashobora gukongeza umuriro wo gutwika abayahudi (abanya-Israel) ku isi yose, bakaba bataranemera ibibazo bateje.”

Benshi mu byamamare bya Hollywood bakomeje guterana amagambo ari nako ibisasu bya Israel bikomeje kwisasira imbaga y’abatuye Gaza biganjemo abaturage b’abasivili, kugeza ubu abagera ku 1800 ku ruhande rwa Palestine bakaba bamaze kuhagwa, mu gihe abagera kuri 66 ku ruhande rwa Israel barimo abaturage 2 n’abasirikare 64 aribo bonyine bamaze kuhagwa.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND