RFL
Kigali

Nadia Buari (Beyonce) na Andy Boyo baracyari muri Kigali nyuma y'aho abari kubafasha gutaha babatengushye

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/07/2017 17:25
2


Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya Saa mbiri ni bwo umukinnyi w’icyamamare nyafurika muri sinema Nadia Buari ndetse n’umuyobozi w’amafilime (Director) muri Nigeria Andy Boyo byari biteganyijwe ko bari busubire mu bihugu byabo ibi bikaba bitaje gushoboka kubera impamvu za bamwe mu bari kubafasha gutaha bagize ikibazo cyo gusinzira cyane.



Kuri uyu wa kane tariki ya 05 Nyakanga 2017 ni bwo Nadia Buari (Beyonce) ndetse na Andy Boyo bamwe mu bakora filime bari batumiwe n’ubuyobozi bwa Ishusho arts, aha bakaba bari baje kwifatanya n’abakora filime mu Rwanda kwizihiza ibirori byo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards,bitegurwa na Ishusho arts.

Nadia Buari ahabwa igihembo

Nyuma yo guhabwa igihembo, Nadia Buari, uzwi cyane ku izina rya Beyonce, ntiyatashye  

Nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda y'abo aba bombi bari gutaha muri iki gitondo mu ndege yari guhaguraka ku isaha ya saa mbiri aha bakaba bagombaga kuhagera ku isaha ya Saa moya za mu gitondo, ariko uru rugendo ntirwaje gukunda kuko uwo byari biteganyijwe ko aza kubafasha kubona itike ndetse no kubageza ku kibuga cy’indege yaje gutwarwa n’ibitotsi biza kurangira bamuhebye dore ko na telefone ngendanwa ye itaririho ndetse banagerageje iz'abandi bayobozi ba Ihusho arts nabo basanga ntiziriho.

Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro na Jordan wari ushinzwe kumenyekanisha iki gikorwa ndetse no gushaka inkunga, ari nawe wari kwita kuri aba bashyitsi kugera bageze kukibuga yagize ati: 

Ni byo bari kugenda uyu munsi mu gitondo ni bwo bari kugenda ariko kubera umunaniro twari twagize byaje gutuma nsinzira nza kubageraho saa mbiri n’igice kandi byari biteganyijwe ko kugenzura biba byarangiye saa Moya rero ntibabemereye ko bagenda kuko byari byarangiye ariko nahise mbahindurishiriza itike ubu bagomba kuba bageze ku kibuga saa Kumi n'ebyiri za mu gitondo.

Nyuma yuko uru rugendo rusubitswe biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali ejo mu gitondo akaba ari bwo basubira mu bihugu byabo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umuhoza6 years ago
    Nibyiza
  • 6 years ago
    hahahah ngaho ngibyo bya byaamamare mwirirwa muvuga afrika muracyari hasi mujye mubyemera nta cash mufite sha





Inyarwanda BACKGROUND