RFL
Kigali

Ibirori bya Rwanda Movie Awards 2017 byasubitswe mu gihe byaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2017 13:22
1


Muri iyi minsi abakinnyi ba filime mu Rwanda bari mu myiteguro y’ibirori bikomeye bya Rwanda Movie Awards 2017, icyakora mu gihe haburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bibe byamaze gusubikwa byigizwa inyuma mu matariki.



Ibi birori bya Rwanda Movie Awards 2017 byari byitezwe ko bizaba tariki 25 Kamena 2017 muri Kigali Convention Center icyakora kubera impamvu Jackson ukuriye ‘Ishusho Arts’ ari nabo bateguraga ibi birori yanze gutangaza ngo byabaye ngombwa ko babisubika, byigizwa inyuma ho gato dore ko byahise bijyanwa tariki 7 Nyakanga 2017.

Ibi ni ibirori byatumiwemo abakinnyi ba filime bakomeye ku rwego rwa Afurika barimo Nadia Buari (Beyonce) na Joseph Van Vicker (Raj) bakomoka mu gihugu cya Ghana. Nkuko uyu muyobozi wa Ishusho Art yabitangarije Inyarwanda.com, kuri ubu ngo batangiye ibiganiro ngo harebwe ko bakwimurirwa umunsi. Ariko nanone yirinda gutangaza impamvu yaba yateye izi mpinduka.

Ibyamamare muri sinema nyafurika birimo Van Vicker byihamirije ko bigiye kuza mu Rwanda- VIDEOHari hatumiwe ibyamamare muri filime nya Afurika

Ku itariki 7 Nyakanga 2017 ibi birori bizabera muri Kigali Convention Center nkuko byari biteganyijwe, abakinnyi ba filime nkuko byatangajwe n’uyu muyobozi ngo bamaze kubimenyeshwa ndetse babyakiriye. Ku bijyanye n’amatora ngo bagiye kwiga uko bizagenda ngo harebwe niba byazakomeza cyangwa se itariki yateganyijwe nigera bazasubika amatora bakazabara amajwi yari ahari icyo gihe cyangwa niba amatora azakomeza kugeza indi tariki bivuze ko ubwo igihe cyo gutora cyaba cyongerewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyomugabo ephrem6 years ago
    yewana natwe iwacu irwanida tumaze gutera imbere kuburyo bugaragara





Inyarwanda BACKGROUND