RFL
Kigali

Ibirori by’isabukuru ya Ngabo Leo (Kadogo muri filime Seburikoko) byavangiwe n’ibyago, umwe mu babiteguraga akora impanuka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/12/2015 21:31
6


Mu gihe hategurwaga ibirori byo gutungura umukinnyi wa filime Ngabo Leo wamenyekanye muri filime y’uruhererekane Seburikoko ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye, umwe mu bari gutegura ibi birori yakoze impanuka ya moto.



Ange, murumuna wa Raissa (umukunzi wa Leo) wamuteguriraga ibirori byo kumutungura kuri uyu munsi yakoze impanuka ya moto ubwo berekezaga aho bari bagiye kugura umutsima wo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu musore wujuje imyaka 24 y’amavuko kuri uyu wa 23 Ukuboza, 2015.

Ange yahise yerekezwa by’igitaraganya ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bituma iki gikorwa gihita gisubikwa ari naho inshuti nyinshi za Leo zari zitabiriye iki gikorwa cyo kumutungura cyari kubera muri Gare nshya yo mu mujyi bahise baza kwifatanya n’umuvandimwe wari uhuye n’ibyago.

Ngabo Leo ari kumwe na Mugisha Clapton bakinana muri Seburikoko ari Kibonge, ku bitaro bikuru bya CHUK

Nyuma nibwo Leo nawe yaje kumenya iyi nkuru y’ibyago byabaye kuri umwe mu bateguraga kumutungura ku munsi we w’amavuko, maze nawe ahita yihutira kuri ibi bitaro mu kwifatanya nawe.

Leo yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari ugeze kuri ibi bitaro ko yamenye ko bakoze impanuka ariko ntamenye aho bayikoze bajya.

Leo yagize ati, “Raissa yari yampamagaye ngo njye kumureba mu rugo iwabo Kimironko. Ngezeyo muhamagaye numva anyitabye arira, ambwira ko Ange akoze impanuka bari ku bitaro nuko mpita nza hano. Kumenya ko bari muri gahunda yo kuntungura byo ntabyo nari nigeze menya, mbimenye ari uko nsanze inshuti zanjye zose hano kwa muganga, bamwe batangira kubimbwira.”

Amarira n'ubwoba ko hari icyaba kuri murumuna we byari byinshi kuri Raissa (uyu wipfutse igitambaro mu maso)

Ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo yabwira Ange wakoze impanuka mu gihe yari ari kumutegurira ibi birori, Leo yagize ati, “Ndumva nta kintu namubwira kirenze kumushimira kuba yemeye guhura n’ibyago kubera njye. Ibindi nzakimubwira yakize.”

Naho ku mukunzi we Raissa, Leo hari ijambo yamubwiye kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko ndetse wanavutsemo ibi byago. Leo ati, “Raissa arankunda ndabizi, kandi nanjye ndamukunda. Kuba yari yantekerejeho akantegurira ibi birori, ni ikimenyetso gikomeye ndamushima. Gusa ikindi navuga ni uko yantunguye cyane, kuko mu bantu yari yatumiye bari baje muri ibi birori harimo abakobwa bose twakundanye.”

Nyuma y'uko abaganga bamusuzumye, ahagana mu masaha ya saa tanu z'ijoro nibwo baje gusanga nta kibazo kinini yaba yagize dore ko benshi bari bafite ubwoba ko yaba yaviriyemo imbere kuko atari afite ibikomere byinshi ku mubiri, ariko basanga nta kibazo yagize baramusezerera arataha.

Zimwe mu nshuti ze zose zari zaje kwifatanye nawe kuri uyu munsi zahise ziruhukira kuri ibi bitaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paccy 8 years ago
    y'Allah be sorry brother
  • 8 years ago
    Pole san
  • yv'8 years ago
    yoooo.bihanganye cyane kandi arazagukira ntakibazo
  • Abubu8 years ago
    Harimo abakobwa bose bakundanye???ndumva ari champion!!ubwo raissa nawe mugihe kitarambiranye nawe azaba ari mu mubare wabo(les ex). Ngiryo iterambere si Ngabo wenyine.gusa twakagombye kumenya ko urukndo atari imikino. si umwenda ugura ukawusubizayo ukagura undi.
  • 8 years ago
    mbega urukundo! gusa nibihangane
  • manzikadafi8 years ago
    Mwihangane gusa njuga turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND