RFL
Kigali

Ibirori bihuza abakora sinema mu Rwanda "Let's be Connected" byagaragaje akamaro kabyo mu guhuza abantu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/12/2014 10:31
2


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo ibirori ngarukamwaka bihuza abakora umwuga wa sinema mu Rwanda bizwi nka Let’s be Connected byabaye ku nshuro ya 2, bikaba byabereye kuri The Mirror Hotel ku Gisimenti.



Ibi birori biba bigamije guhuza abakora sinema bakamenyana ndetse bakaganira, byaranzwe no kumenyana ku bantu bari basanzwe bataziranye ndetse no kwisuzuma ku byakozwe muri uyu mwaka n’uko umwaka utaha wa 2015 warushaho kuba mwiza muri sinema nyarwanda.

Nk’uko bisanzwe, ibi birori byabanjirijwe n’umupira w’amaguru wahuje abakinnyi ba filime n’abandi bakora imirimo inyuranye muri sinema, aho umukino waberaga ku kibuga cya FERWAFA I Remera warangiye abakinnyi batsinze abakora filime ibitego 4 kuri 3, bakaba babigaranzuye nyuma y’uko umwaka ushize bari batsinzwe 2-3.

Iyi niyo kipe yakiniraga abakinnyi ba filime

Iyi niyo kipe yakiniraga abakora sinema (ukuyemo abakinnyi)

Kayitare Mustapha niwe wari umusifuzi

Uyu mukino watangiye utinze, dore ko byavugwaga ko utangira saa minani ariko watangiye saa kumi, ndetse n'abafana bari bake ku kibuga

Nyuma y’uyu mukino nibwo igikorwa nyirizina cyari kigamijwe cyabaye, aho gusangira no kuganira byabereye mu nzu y’urubyiniro ya Hotel The Mirror.

Abantu banyuranye batari baziranye bahuye baramenyana ndetse n'abataherukanaga barabonana

Saphine Kirenga, Assia, Yanga, Tresor na Peter nabo bahujwe n'iki gikorwa

Kayumba Vianney (Manzi), aha yari asutamye asukira icyayi aba babyeyi

Adelite niwe wari uyoboye iki gikorwa (MC)

Nk’uko Aaron Niyomungeri, akaba ariwe utegura iki gikorwa yabigarutseho, iki gikorwa yagitekereje nyuma yo gusanga abantu bahuriye mu mwuga wa sinema bataziranye kandi aria bantu bakenerana mu kazi ka buri munsi, bityo atekereza gukora iki gikorwa gihuriza hamwe abari muri uyu mwuga bagasangira ndetse bakamenyana birushijeho mu rwego rwo kongera ubumwe mu bawukora.

Aaron Niyomungeri, akaba ariwe utegura iki gikorwa

Iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe na Mbarushimana Lizik wari uturutse mu gihugu cy’u Burundi, aha ni nyuma y’uko mu kwezi kwa 9 uyu mwaka abanyarwanda bagiyeyo maze bagirana umubano udasanzwe ku buryo bemeranyijwe kujya basurana ndetse bagafashanya.

Lizik (uyu wo hagati) wari wavuye i Burundi aje kwifatanya n'abanyarwanda muri iki gikorwa

Iki gikorwa kandi cyabereyemo gushima kw’abagiye bakigiramo uruhare, aho Gasana Happy yashimiwe ubwitange yagize mu gufasha abagiye mu gihugu cy’u Burundi kugira ngo urugendo rwabo rugere ku ntego, ndetse kandi Lizik yahawe ibyemezo by’ishimwe by’abarundi 2 bafashije cyane abanyarwanda mu gihe bariyo, ndetse na Mama Gentil washimiwe ubwitange agira muri iki gikorwa.

Happy Gasana yashimiwe kuba yarafashije abanyarwanda igihe bari bagiye i Burundi

Lizik yashimiwe urukundo abarundi bagaragaje igihe bari basuwe n'abanyarwanda. Muri aya mafoto 2, yahabwaga ibyemezo by'ishimwe 2 by'abarundi banyuranye bafashije abanyarwanda

Mama Gentil nawe yashimiwe ubwitange agira muri iki gikorwa

N'ubwo nta cyemezo cy'ishimwe bahawe, abakinnyi ba filime Saphine Kirenga na Assia bashimiwe nk'abantu bagaragaje kugira urukundo n'umutima wo gufashanya muri uyu mwaka

Ahmed Harerimana wari uhagarariye abashoramari yavuze ko amakosa baregwa muri uyu mwaka utaha bagomba kuyakosora

Abataherukanaga bongeye guhura, ndetse n'abatari baziranye baramenyana

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • david9 years ago
    Kushiraho amaphoto mwafashe mukurikiza iki?
  • HasmaniGerard9 years ago
    isbest





Inyarwanda BACKGROUND