RFL
Kigali

Ibintu by'ingenzi byaranze sinema nyarwanda mu mwaka wa 2014

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/12/2014 11:12
1


Umwaka wa 2014 uri kugana ku musozo, aho buri wese asubiza amaso inyuma akareba bimwe mu byo yakoze, ibyo yagezeho n’ibyo atagezeho agafata umwanzuro w’uko umwaka utaha azawukoresha kugira ngo ibyo yiyemeje bigerweho.



Muri uyu mwaka wa 2014 muri sinema nyarwanda habereye ibikorwa byinshi, bimwe byari byaremejwe byagezweho, ibindi ntibyagerwaho, ikindi kandi hari iterambere sinema nyarwanda yagezeho muri uyu mwaka dusoje.

Muri iki cyegeranyo cya Inyarwanda.com, turagaruka ku ngingo 2 z’ibanze mu byaranze uru ruganda harimo  iterambere rya sinema nyarwanda muri 2014, ibyiza ndetse n’ibyago byaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka wa 2014.

1.Iterambere rya sinema nyarwanda:

Sinema nyarwanda muri uyu mwaka wa 2014, benshi bakomeje kuyibonamo ibice 2, igice cya mbere kikaba kirimo abakora filime z’imbere mu gihugu cyangwa se ziguma ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse n’igice cy’abakora filime filime mpuzamahanga.

"Muri uyu mwaka, icyagaragaye ni uko iterambere rya filime zigurishirizwa hano ku isoko mu Rwanda ryasubiye inyuma cyane, aho isoko rya filime nyarwanda ryagaragaje gucika intege mu buryo bugaragara."

Mu nkuru y’ubushakashatsi bwakozwe na Inyarwanda.com tariki 21 z’ukwezi kwa 8 yagaragazaga cyane uburyo isoko rya filime mu Rwanda ryasubiye inyuma ku buryo bugaragara, ibi ndetse bikaba byaragiye byemezwa na bamwe mu bakora filime zirigurishirizwaho, nka Theo Bizimana wemeje ko kubera gusubira inyuma kw’isoko agiye guhagarika gukora filime.

Ikindi cyagaragaye muri iri soko ni aho bamwe mu barikoreramo bashinjaga ikibazo cy’ubushimusi (piratage) kuba impamvu y’iri subira inyuma, aho bamwe ndetse bagiye bashinjanya gushimutirana ibihangano hagati yabo.

Ikindi cyagaragaye ku mpamvu itera gusubira inyuma kw’iri soko mu nkuru y’ubushakashatsi yakozwe na Inyarwanda.com hagaragayemo kuba abakora izi filime bifuza kuzibonamo amafaranga nyamara birengagije igice kimwe aricyo cyo kwamamaza filime zabo, mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti: “abakora filime mu Rwanda birengagiza ko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.”

Ibi bibazo n’ibindi byose bituma sinema nyarwanda idatera imbere nibyo byahagurukije minisiti wa siporo n’umuco Bwana Joseph Habineza, mu nama yamuhuje n’abakora sinema mu Rwanda. Iyi nama yasize hafashwe imyanzuri izagirira akamaro sinema nyarwanda, gusa kugeza n’ubu iyi myanzuro imaze amezi 4 ifashwe, iracyari mu nzagihe.

Aha hari mu nama yahuje Minisitiri Joseph Habineza n'abakora sinema yabaye tariki 18 z'ukwezi kwa 9

Igice cya 2 twavuze haruguru, ni igice cy’abakora sinema ku rwego mpuzamahanga, iki gice kikaba cyaragaragaje iterambere ryo ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka, aho filime nyinshi z’abanyarwanda zigaragaje neza ku rwego mpuzamahanga kurenza indi myaka yatambutse.

Aha twabaha urugero rwa filime Imbabazi: The Pardon ya Joel Karekezi yabashije kwitabira amaserukiramuco akomeye hirya no hino ku isi ndetse ikegukana ibihembo binyuranye kandi bikomeye. Uretse Joel Karekezi twavuga n’abandi nka Kivu Ruhorahoza aho filime ye The Things of Aimless Wanderers yatowe muri filime zizitabira iserukiramuco rya Sundance 2015, Ella Liliane Mutuyimana na filime ze ngufi nazo zitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, umushinga wa filime Home Expulsion ya Kayambi Musafiri witwaye neza mu iserukiramuco rya filime rya Durban, n’abandi…

Sinema nyarwanda kandi tukiri mu iterambere ryayo, yungutse muri uyu mwaka ibindi bihembo (awards), ibi bikaba ari ibya Thousand Hills Academy Awards byabaye ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Ikindi gikorwa cy’iterambere cyaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka harimo isozwa ry’amasomo y’ikiciro cya 3 cya Kaminuza ku munyarwanda Gilbert Ndahayo, iki kikaba ari igikorwa cy’indashyikirwa yabashije kugeraho ndetse gihesha ishema u Rwanda, hakiyongeraho no kuba filime ze nka The Rwandan Night zaragiye zitabira amaserukiramuco akomeye ku isi.

Kunguka televiziyo nyinshi nazo zafunguye muri uyu mwaka wa 2014 ni kimwe mu bikorwa by’iterambere byiyongereye kuri uru ruganda, aho uretse kuba televiziyo iza ari igikorwa cy’ubucuruzi byagiye bigira icyo byongera ku iterambere rya sinema nyarwanda aho abakora filime babonye irindi soko rishya rya filime zabo, ibi bikaba byaratumye na filime z’uruhererekane mu Rwanda ziyongera. Aha twavuga Sakabaka inyura kuri RBA, Inshuti-Friends itambuka kuri TV 10 ndetse na Agacube nayo itambuka kuri TV 10.

Muri uyu mwaka kandi nibwo umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Nigeria Ramsey Nouah yemeje kandi agashyira mu bikorwa umushinga we wo gukora filime mu gihugu cy’u Rwanda, umushinga yari ashyigikiwemo na minisiteri ya siporo n’umuco.

Kuba u Rwanda rwarinjiye mu ihuriro rya sinema muri Afurika y’uburasirazuba (East African Film Network), abanyarwanda bagiye bitabira amahugurwa ya sinema hirya no hino ku isi, n’ibindi ni bimwe mu bindi bikorwa by’iterambere byagiye biranga sinema nyarwanda muri uyu mwaka.

2. Ibyiza n’ibibi byaranze sinema nyarwanda mu 2014

Duhereye ku byiza byaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka turaza kugaruka ku bukwe no gushinga imiryango. Aha twavuga nk’ubukwe bw’abakinnyi ba filime nk’ubwa Keza Julley, Marie France Niragire uzwi nka Sonia muri filime Inzozi, ubukwe bwa Munyawera Augustin akaba ari umushoramari wa filime Amarira y’urukundo, ubukwe bw’umukinnyi wa filime Ramson uzwi nka Blaise muri filime Serwakira,…

Nta buzima bubura ibyago! Muri uyu mwaka sinema nyarwanda yatakaje abantu babiri bitabye Imana, aho mu ntangiriro z’uyu mwaka, inkuru y’incamugongo yumvikanye ahantu hose mu Rwanda ko umukinnyi wa filime Charlotte Kabiligi wamenyekanye muri filime Ninde Uzaragwa yitabye Imana azize indwara.

Tariki 28 Mutarama nibwo Charlotte Kabiligi yitabye Imana

Umugabo n'abana bato ba Charlotte Kabiligi mu muhango wo kumuherekeza

Mucyo Becky, umukobwa w'imfura wa Charlotte Kabiligi yananiwe kwakira urupfu rwa nyina

Uyu mubyeyi yababaje benshi by’umwihariko abo mu muryango we bwite, aho umukobwa we w’imfura Mucyo Becky akaba asanzwe nawe ari umukinnyi wa filime yananiwe kwakira iby’urupfu rw’umubyeyi we.

Mu kwezi kwa 9 kandi indi nkuru y’incamugongo yageze ku banyarwanda, ni urupfu rw’umukobwa Kayitesi Flavia waguye mu bushyamirane hagati y’abasore bwabereye mu kabari kazwi nka Hunters Sports gaherereye i Gicumbi.

Kayitesi Flavia yari umukinnyi wa filime wamenyekanye muri filime ziganjemo iza gikirisitu nka Ubuhungiro bwanjye ni ku Mana, Humura,… uyu nawe akaba ari umwe mu bantu sinema nyarwanda yabuze muri uyu mwaka.

Uretse imfu z’aba bakinnyi ba filime hari n’abandi bantu bari muri sinema babuze ababo nka Kayumba Vianney uzwi nka manzi wabuze umwana wa mukuru we, gakwaya Celestin wabuze mushiki we, Jado Kabanda wabuze mushiki we, Marshal Ubaruta wabuze se umubyara n’abandi.

Uretse ibi kandi, hari impanuka bamwe mu bari muri sinema nyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka aho umukinnyi wa filime D’Amour Selemani yagize impanuka agashya igice kinini cy’umubiri we igihe yari ari gukina filime Ndi umukirisitu. Ikibazo cy’impanuka ya D’Amour yahagurukijwe ukunengwa kw’uburyo filime nyarwanda zikorwamo.

Ni uku D'Amour Selemani yari ameze nyuma yo gushya

Uretse D’amour kandi, Munyawera Augustin yakoze impanuka ya moto, impanuka yatumye amara igihe kinini mu bitaro ndetse kugeza n’ubu akaba atarakira neza. Iyi mpanuka akaba yarayigize mu kwezi kwa 5 uyu mwaka.

Ibi ni bimwe twabashije kwegeranya mu byaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka, bikaba atari byo byonyine.

Ese Wowe ni iki wibuka cyaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • I9 years ago
    Uyu mubyeyi ko ntari muzi?





Inyarwanda BACKGROUND