RFL
Kigali

Ibintu 5 iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ryagejeje ku gihugu cy'u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/03/2015 9:25
2


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 tariki 14 nibwo iserukiramuco rya filime rya Mashariki African Film Festival ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda ryasojwe ku mugaragaro, umuhango wabereye kuri Century Cinema.



Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu banyuranye bari baturutse hirya no hino ku isi, barimo abahagarariye amaserukiramuco ya filime, imiryango inyuranye ikorana bya hafi n’abakora sinema, abo mu nzego za Leta z’u Rwanda, n’abakunzi ba sinema nyarwanda bose bari bateraniye aho uyu muhango wabereye.

Ubwo iri serukiramuco ryatangizwaga tariki 8 Werurwe ryari ryitabiriwe n'abantu benshi

Mu gusoza iri serukiramuco nabwo abantu bari benshi

Ubwo yatangizaga iri serukiramuco, Kantarama Gahigiri yasabye abagore mu byiciro byose kwigirira ikizere, dore ko wari n'umunsi mpuzamahanga w'abagore tariki 8 z'ukwa 3.

Madamu Valentine Rugwabiza uyobora minisiteri ishinzwe ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'uburasirazuba (MINEAC), atangiza iri serukiramuco yashimangiye ko iyi ari inzira nziza yo guhuza abantu

Senga Tresor asobanurira abari bitabiriye uyu muhango ibikorwa byagezweho muri iki cyumweru, yatangaje ko muri iki cyumweru habaye ibikorwa byo kwerekana amafilime yari yaratoranyijwe hirya no hino mu gihugu, amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rukiri ruto muri sinema aho filime 2 ngufi zakozwe zikerekanwa ku isozwa ry’iri serukiramuco, amahugurwa ajyanye n’amajwi (Sound Master class) yitabiriwe n’abantu 15 baturutse mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba, itangwa ry’ibihembo ryabaye ku munsi wo gusoza iri serukiramuco,…

Senga Tresor washinze iri serukiramuco

Muri uyu muhango, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza hakurikijwe filime zitabiriye iri serukiramuco zari ziturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo ariko izi filime zikaba zarakozwe n’abanyafurika.

DORE URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBI BIHEMBO:

BEST EAST AFRICAN ACTOR:

Iradukunda Pacifique from Rwandan short film "GASORE"

-BEST EAST AFRICAN ACTRESS:

Veronica Waceke from Kenyan short film "MY FAITH"

-BEST NATIONAL SHORT FILM:

CROSSING LINES, Rwanda

-JURY SPECIAL MENTION EAST AFRICAN BEST SHORT FILM:

MAJAMBERE THE FIGHTER, Burundi

-BEST EAST AFRICAN SHORT FILM:

MY FAITH, Kenya

-BEST EAST AFRICAN DOCUMENTARY:

THE SPRINGBOARD, Burundi

-BEST EAST AFRICAN NARRATIVE FEATURE FILM:

THE ROUTE, Uganda

-BEST DIRECTOR:

Francoise Ellong, kuri filime ye W.A.K.A, Cameroon/France

-BEST FILM:

-VIRGEM MARGARIDA, Mozambique

Muri iki gikorwa, filime 2 ngufi zakozwe mu isozwa ry’amahugurwa ya filime zerekanwe, izi zikaba ari UMUTURANYI (The Girl Next Door) ya Ganza Moise, na filime ISHABA ya Yves Amuli. Hanatanzwe kandi inyemezabumenyi (certificates), zahawe 15 bitabiriye amahugurwa y’amajwi baturutse mu bihugu 5 bya Afurika y’uburasirazuba, zatangwaga na Dr. Ibrahim waturutse mu gihugu cya Misiri ndetse akaba ari nawe watanze aya mahugurwa.

Ikipe ya Yves Amuli, mu gikorwa cyo gukora filime ye ISHABA

Ganza Mpise nawe yabonye amahirwe yo kwinjira muri sinema akora filime ye ya mbere "UMUTURANYI"

Tugarutse ku bintu 5 umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiraniye hafi iri serukiramuco yabonye ryagejeje ku Rwanda, by’umwihariko uhereye ku bikorwa byakozwe, abantu baryitabiriye, n’ibindi ni ibi bikurikira:

1.KUZAMURA IZINA RY’IGIHUGU “CY’U RWANDA” MU MAHANGA

Muri iki gihe cy’icyumweru iri serukiramuco riba, mbere yaryo ndetse n’ubu nyuma yaryo abantu benshi b’abanyamahanga aho baherereye hirya no hino ku isi bongeye kumenya igihugu cy’u Rwanda.

Uhereye ku bantu bari bafite filime zatoranyijwe muri iri serukiramuco bahererye hirya no hino ku isi, imiryango n’inshuti zabo ndetse ukongeraho n’abandi bari batumiwe kuryitabira n’inshuti zabo, intero yari u Rwanda ndetse na Mashariki African Film Festival. Ibi byagiye bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, aho wasangaga benshi bashimira u Rwanda ku bw’iki gikorwa rwateguye ndetse bagashimira iri serukiramuco kuba ryarabatekerejeho.

Fred Baillif, ni umusuwisi waje muri iri serukiramuco ari bwo bwa mbere ageze mu Rwanda, akaba filme ye TAPIS ROUGE ariyo yafunguye iri serukiramuco ndetse akanatanga amahugurwa ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Umusuwisi Fred Baillif ari kumwe n'umunyarwandakazi Kantarama gahigiri nawe uba mu Busuwisi bari bazanye

Avuga ku Rwanda, yatangaje ko ari bwo bwa mbere ahageze, yari asanzwe yumva u Rwanda, ariko akaba yemeza ko agereranyije n’amateka iki gihugu cyagize, cyarateye imbere cyane ndetse asaba n’urubyiruko by’umwihariko rukora filime kugendera ku mateka y’iki gihugu bubaka ejo hazaza habo. Aya ni amagambo yakundaga gutangaza mu gihe yari mu mahugurwa yatangaga yo kwandika no kuyobora filime.

2. GUHA AMAHIRWE URUBYIRUKO GUTANGIRA UMWUGA WA SINEMA

Mu gihe iri serukiramuco ryamaze kingana n’icyumweru, habayemo amahugurwa yo kwandika no kuyobora filime akaba yari yitabiriwe n’urubyiruko rufite inyota yo gukora filime ariko rutaragira aya mahirwe.

Ni muri uru rwego ku musozo w’aya mahugurwa hakozwe filime 2 zari zatoranyijwe, maze abanyarwanda 2 biyongera mu bandi bafite filime ziherekejwe n’ubumenyi bari bamaze kubona muri iri serukiramuco.

3. KUZANA FILIME ZIKOMEYE KU ISI MU RWANDA ZIKAREBERWA UBUNTU

Biragoye kubona filime yitabiriye amaserukiramuco akomeye ku isi nk afilime Virgem Margarida yo muri Mozambique na Portugal, (yanatwaye igihembo cya filime nziza), filime nka W.A.K.A y’umunyakamerunikazi uba mu Bufaransa, filime nka Durban Poison yo muri afurika y’epfo, filime nka THE ROUTE y’umugande, filime nka TAPIS ROUGE y’umusuwisi yafatanyije n’umunyarwandakazi Kantarama Gahigiri, n’izindi mu gihugu nk’u Rwanda kitaratera imbere muri sinema ndetse ikaba yareberwa ubuntu dore ko mu gihe cy’icyumweru iri serukiramuco ryamaze, izi filime hirya no hino mu Rwanda zerekanirwaga ubuntu.

Joel Karekezi, akaba ari umuyobozi w'iri serukiramuco akaba ndetse yari ashinzwe gushakisha filime zaryitabira yavuze ko bitari byoroshye kubona filime nka ziriya zikomeye zemera kuza kwerekanirwa ubuntu mu gihugu nk'u Rwanda ariko bakaba barabigezeho.

4. GUSHIMANGIRA UKWISHYIRA HAMWE MU MURYANGO WA AFURIKA Y’UBURASIRAZUBA

Igihugu cy’u Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Binyuze muri iri serukiramuco rikorana bya hafi n’uyu muryango, byashimangiwe ko u Rwanda koko ruwurimo ndetse binongerera ingufu mu bumwe hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu biwugize, dore ko muri iri serukiramuco abantu 3 bagiye baturuka muri buri gihugu (Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi) bose hamwe bakaba 15 bahuriye mu mahugurwa y’amajwi (Sound Masterclass) yabereye muri iri serukiramuco.

Ibi bishimangira ubuhahirane n’umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byose, bikaba byaraturutse kuri iri serukiramuco.

Leonce Ngabo uyobora umuryango wa EAFN yashimangiye ko iri serukiramuco ari ikiraro gihuza sinema nyarwanda n'iy'akarere

Uwari uhagarariye ikigo cy'abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga (GIZ) nawe yashimangiye ko iki kigo ari umufatanyabikorwa w'iri serukiramuco binyuze mu mikoranire n'umuryango wa Afurika y'uburasirazuba

5. KWAMAMAZA UMUCO NYARWANDA MU MAHANGA

N’ubwo ibihembo byari biteganyijwe muri iri serukiramuco, ibyinshi byigiriye I mahanga (mu Rwanda hasigaye 2 gusa), ku rundi ruhande ni ikintu kiza dore ko urebye ishusho iki gihembo gikozemo (ishusho y’intore) ari uburyo bwiza bwo kwamamaza akarango k’umuco nyarwanda dore ko intore ari kimwe mu bintu bikomeye biranga umuco nyarwanda.

Ibi bikombe byatanzwe nabyo bifite icyo bisobanuye ku kwamamaza umuco nyarwanda mu mahanga

Aha rero aho byagiye hose hirya no hino ku isi, bakazagenda bibuka ko iki gihembo bagikuye mu Rwanda, bityo umuco nyarwanda ukomeze kwamamara hirya no hino ku isi.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ganza yves9 years ago
    kujya muri mashirika bisaba iki?
  • sunda kainerugaba9 years ago
    iyo niyo special force numvac cg ni paramiltary





Inyarwanda BACKGROUND