RFL
Kigali

Ibihugu 2 bya Afurika nibyo byohereje filime zabyo mu marushanwa ya Oscars

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/10/2015 11:24
0


Ibihugu byo hirya no hino ku isi ukuyemo Leta zunze ubumwe za Amerika, buri mwaka mu marushanwa y’ibihembo bya Oscars – ibihembo bifatwa nk’ibya mbere bikomeye ku isi muri sinema, bihabwa umwanya w’igihembo cya filime nziza ikozwe mu ndimi z’amahanga (zitari icyongereza).



Iki gihembo cyizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Academy Award for Best Foreign Language Film” gihatanirwa n’ibihugu bibyemerewe n’amategeko agenga aya marushanwa aho komite ibishinzwe muri buri gihugu itoranya filime izagihagararira, ikoherezwa muri aya marushanwa maze akanama ka Oscars kagatora filime 5 zizahatanira igihembo akaba arizo zitorwamo ihabwa iki gihembo.

Ku bihembo bya 2016 bizatangwa tariki 28 Gashyantare, bizahabwa filime zitwaye neza muri uyu mwaka wa 2015 bikazaba bigiye gutangwa ku nshuro ya 88 kuva ibi bihembo bibayeho. Mu kiciro cya filime z’amahanga, ku mugabane wa Afurika, ibihugu 2 nibyo byabashije kohereza filime zabyo mbere ya tariki ya mbere Ukwakira, dore ko ariyo tariki ntarengwa.

Ibyo bihugu ni Afurika y’epfo na filime “The Two of Us” ya (yayobowe na) Ernest Nkosi, ikaba ari inkuru ivuga umusore ukora ibishoboka byose ngo atunge mushiki we nyuma y’uko basigaye ari imfubyi. Iyi filime yegukanye ibihembo byinshi mu maserukiramuco yo hirya no hino ku isi harimo n’igihembo cya filime nziza muri Rwanda Film Festival uyu mwaka, niyo yatowe n’akanama kabishinzwe muri Afurika y’epfo ngo ihagararire iki gihugu muri aya marushanwa.

REBA INCAMAKE ZA "THE TWO OF US"

Igihugu cya Afurika y’epfo  cyatangiye kohereza filime muri aya marushanwa kuva mu 1989, kuri ubu ubariyemo na The Two of Us kimaze kohereza filime 12, ariko filime 2 nizo zabashije kugera mu kiciro cya nyuma aho imwe yatwaye igihembo, iyo ikaba ari “Tsotsi” ya Gavin Hood mu mwaka wa 2006.

Igihugu cya 2 cyohereje filime muri aya marushanwa ni igihugu cya Maroc na filime “Aida” ya (yayobowe na)  Driss Mrini. Igihugu cya Maroc kimaze kohereza filime zigera kuri 11 muri aya marushanwa kuva mu 1977, gusa nta n’imwe yigeze igera mu kiciro cya nyuma.

Muri uyu mwaka, ibihugu byo ku mugabane wa Aziya nibyo byohereje filime ari byinshi, bigakurikirwa n’ibihugu byo muri Amerika y’amajyepfo.

Ibihugu nka Nigeria kiri mu bikomeye muri sinema ku mugabane wa Afurika ntikirabona filime iri ku rwego rwo kugihagararira muri aya marushanwa, dore ko buri mwaka komite ibishinzwe isaba filime ariko zikabura.

REBA INCAMAKE ZA "AIDA"

Kuva iki gihembo cyashyirwaho mu mwaka w’1956, ibikombe 3 nibyo bimaze gutaha muri Afurika. Icya mbere cyatwawe na filime “Z” ya  Costa Gavras ku nshuro ya mbere iki gihugu cyari cyohereje filime muri aya marushanwa mu 1969, kikaba ari nacyo gihugu cya mbere cya Afurika. Icya 2 ni Cote D’Ivoire mu mwaka w’1976 na filime “Black and White in Color” ya Jean-Jacques Annaud kikaba aricyo gihugu cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyari kigeze kuri aka gahigo, naho icya 3 kikaba ari icyatashye muri Afurika y’epfo mu 2006 kuri filime “Tsotsi”.

Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari na Afurika y’uburasirazuba bimaze kohereza filime muri aya marushanwa harimo igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na filime “Macadam Tribu” ya Zeka Laplaine mu 1997, igihugu cya Tanzania na filime “Maangamizi: The Ancient One” ya Martin Mhando na Ron Mulvihill mu 2001, ndetse n’igihugu cya Kenya na filime “Nairobi Half Life” ya David 'Tosh' Gitonga mu 2012.

Nta muntu ku giti cye wemerewe kohereza filime ye muri aya marushanwa, ahubwo igihugu kiba gifite akanama gashinzwe gutoranya filime ari nako ba nyirazo bazoherezaho. Bimwe mu bisabwa kugira ngo filime yoherezwe muri aya marushanwa, ni uko iba idakoze mu rurimi rw’icyongereza, kuba yarasohokeye mu byumba byerekanirwamo filime bizwi muri icyo gihugu hagati ya tariki ya mbere Ukwakira umwaka ushize na tariki 30 Nzeli uwo mwaka, ndetse ifite ubuziranenge bugenga sinema.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND