RFL
Kigali

Ibihe by'ingenzi byaranze filime Inshuti-Friends mu mwaka wa 2014-VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/01/2015 13:27
5


Nk’uko biri mu mishinga yacyo, Ikigo Inyarwanda Ltd cyatangiye umushinga wo gukora filime y’uruhererekane, ikaba ari filime iri mu bwoko bwa filime zisekeje ariko zifite uduce tugufi (Sitcom), ikaba yarakozwe yitwa Friends.



Tariki 3 z’ukwezi kwa 9 nibwo agace ka mbere k’iyi filime kageze hanze, ikaba yarashyizwe hanze mu buryo abantu batari bamenyereye-ku rubuga rwa Youtube. Benshi bibajije uburyo abakora iyi filime bazunguka mu kuyishyira ku rubuga rwa Youtube, ariko ubuyoboi bwa Inyarwanda Ltd bwakoze iyi filime busobanura ko ikigamijwe cya mbere atari amafaranga ahubwo ari ukunezeza abanyarwanda.

REBA VIDEO IKUBIYEMO IBIHE BY'INGENZI BYARANZE IYI FILIME (SEASON 1)

Inzozi zakomeje kuba impamo aho nyuma y’ukwe 1 gusa iyi filime ikozwe, televiziyo ya TV 10 yaje kugirana amasezerano na Inyarwanda Ltd yo kuyinyuza kuyi iyi televiziyo, ndetse filime yitwaga Friends iza guhindurirwa amazina yitwa Inshuti-Friends maze itangira kunyuzwa kuri iyi televiziyo guhera mu kwezi kwa 10, kugeza n’uyu munsi ikinyuraho.

Misago Nelly Wilson wahimbye inkuru ivugwa muri iyi filime avuga ko kuyihimba byatewe n’uko: “nabonaga abanyarwanda bakeneyeakantu gahoraho kazajya kabasetsa gusa ariko kakanatanga isomo.”

Akomeza agira ati: “isomo rya mbere burya hari igihe uba utekereza ko umuntu mubana akwanga nyamara nyuma y’ibyo byose muri Inshuti (kuri Njuga na Ngiga).  Icya 2 kandi nashakaga kwerekana agahinda abagore bajya bahura nako mu ngo zabo (kuri Maria no guhohoterwa na Mugemana). Irindi somo kandi ni ukudacika intege mu gihe umuntu afite inzozi,…”

Nelly nk’umushoramari (producer) uhagarariye iyi filime, avuga ko: “Friends yatubereye umugisha muri 2014. Abantu barayishimiye nk’igitekerezo gishya cyari kije muri sinema nyarwanda, bityo idusigiye courage n’ikizere cy’ejo hazaza. Kandi abantu bitege Friends iryoshye muri uyu mwaka.”

Iyi foto ni imwe mu mafoto asekeje agaragara mu mafoto y'abakinnyi b'iyi filime. Ngiga ari kwambika impeta Gisele!

Iyi filime yatangiye ivuga inkuru y’abasore 2, (Ngiga na Njuga) aho Ngiga aba ari umukozi wo mu rugo naho Njuga akaba ari murumuna wa nyir’urugo Ngiga aba akoramo, bisanga mu ntambara z’urudaca aho buri wese aba yifuza guharabika undi mu maso ya Mariya (umugore wa nyir’urugo) akaba muramu wa Njuga.

Inshuti -Friends Team

Ikipe ya filime Inshuti-Friends mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout

Abayikurikira kuri TV 10, iyi filime igeze aho Ngiga aba yaramaze kwirukanwa muri uru rugo kubera amafuti yakoranaga na Njuga bigatuma yica akazi. Nyuma yo kwirukanwa yaje kubona akazi mu rugo rw’umuhanzi witwa Luc, maze atangira kugenda amwigisha umuziki ku buryo inzozi ze atangiye kuzigeraho. Mu rugo kwa Mugemana ho ibintu ntibyoroshye, aho Mugemana ahora ahohotera umugore amuziza ko atabyara, ndetse agashaka gusambanya murumuna w’umugore we Gisele.

KANDA HANO UREBE UDUCE TWOSE TWA SEASON 1

REBA UDUCE TWA SEASON YA 2:

AKA MBERE:

 

AKA KABIRI

 

 

AGACE KA 3

Iyi filime imaze gukinamo abakinnyi bagera mu 10, ab’imena bakaba ari Niyitegeka Gratien (ukina witwa Ngiga), Ngabo Leo (ukina yitwa Njuga), Iranzi Denise (ukina yitwa Gisele), Iade Clementine (ukina ari Maria).

Ku rubuga rwa Youtube imaze kugera ku gace ka 3 ko kuri season ya 2, mukaba muzakomeza kureba n’utundi dukurikiraho muri uyu mwaka nk’uko mwabisezeranyijwe.

Ubuyobozi bwa Inyarwanda Ltd., ikaba ari nayo muterankunga mukuru w’iyi filime, ubuyobozi bwa Afrifame Pictures itunganyirizwamo iyi filime, abakinnyi bayo, ndetse n’abandi bayikoramo kugira ngo ibagereho baboneyeho kubifuriza kugira umwaka mushya muhire wa 2015, by’umwihariko tukaba dukeneye inama zanyu kugira ngo iyi filime ikomeze kubanogera muri uyu mwaka mushya, aho mwabinyuza kuri paji yayo ya Facebook ariyo Inshuti-Friends.

Ese ni iki wowe wavuga kuri iyi filime?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joe9 years ago
    Nonese kuki iyo imaze guca kuri radio 10,mutabishyira kuri u tube?ibica kuri Tv10 nica kunyarwanda biratandukanye KO numva kuri tv10 igeze kure.
  • GIGGS9 years ago
    Nukuri iyi film iranshimisha cyane kdi ndanayikunda pee inyigisha byinshi cyane uko umuntu yakitwaye mu buzimama busanzwe bwaburi gihe ,twasabaga nibura buri wa mbere ibe yashyitse kuri you tube
  • 9 years ago
    ni sawa
  • 9 years ago
    ni sawa
  • ngewe9 years ago
    ariko byaba sawa agace kagiye kagira byimura nka 25 min kuko usanga amazina y' abakinnyi n' ama previous y' ako gace bifata umwanya munini. Tahnks





Inyarwanda BACKGROUND