RFL
Kigali

Ibihangange Jackie Chan, Manny Pacquiao, Hulk Hogan n’abandi, ku rutonde rw’abaziyongera mu gice cya 4 cya filme Expendables

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/09/2015 15:50
0


Nyuma y’uko igice cya 3 cya filime ihuriraho ibihangange Expendables kigiye hanze ntikibashe kunezeza abakunzi b’iyi filime uko bari bakiteze, umukinnyi w’imena wayo akaba n’umushoramari wayo Sylvestre Stallone yatangaje ko agomba gukora ibishoboka byose abakunzi bayo bagahora amarira.



Kubw’iyo mpamvu hari amazina akomeye akomeje gushyirwa mu majwi ko ariyo Sylvestre Stallone wamamaye cyane muri filime za Rambo agiye kongera muri iyi filime, ku gice cyayo cya 4.

Nk’uko bigaragara mu ifoto ya filime (poster) Stallone yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook aho yabazaga abafana be basaga miliyoni 2 urugero biteguriyeho iki gice, aho benshi bamusubije ko bakiteguye byo gupfa, hari amasura mashya atari asanzwe muri iyi filime harimo igihangange Jackie Chan, Dwayne Johnson uzwi nka The Rock, Hulk Hogan,...

Gusa n’ubwo Jackie Chan agaragara kuri iyi foto, inkuru dusoma kuri Day Herald ivuga ko yanze kuza gukina muri iyi filime ubwo Stallone yabimusabaga, aho ngo kubera ingengabihe ye bitari kumukundira, ariko amwemerera kuzakorana nawe mu zindi filime, gusa yamushyize kuri iyi foto yamamaza iki gice nyuma y’uko ibivugwa ko yamuhakaniye bibaye.

E4

Ifoto ya Stallone yashyize kuri Facebook abaza abafana uko biteguye igice cya 4. Abakinnyi bashya bari kuzamo bakaba ari abo hejuru

Irindi zina rikomeye ni irya Hulk Hogan, akaba umukinnyi w’igihangange mu mukino wa Catch aho ku myaka 62 y’amavuko ariwe uvugwa ko azakina ari sekibi (debande) muri iyi filime akazaba ahanganye n’ikipe y’abihebye “Expendables” iyobowe na Stallone.

Biravugwa kandi ko igihangange Dwayne Johnson uzwi nka The Rock nawe azagaragara muri iyi filime aho azafatanya na Hulk mu kurwanya ikipe ya Stallone. Aya makuru akomeza avuga ko The Rock yasabwe gukina ari mu ikipe ya Stallone maze arabyanga ahubwo avuga ko yifuza kuzakina ahanganye nayo maze akabakubita kakahava.

Andi makuru aravuga ko Manny Paquiao – igihangange mu mukino w’iteramakofi w’umunyafilipine wakinnye umukino w’ikinyejana maze agatsindwa na Mayweather – ashobora kuzagaragara muri iyi filime nyuma y’uko atumiwe na Schwarzenegger ndetse na Stallone mu rugo ngo baganire kuri aka kazi.

Andi makuru kandi avuga ko igihangange muri sinema y’ubuhinde Salman Khan nawe yasabwe na Stallone kuzakina muri iki gice, ariko akaba ataramusubiza.

Stallone yemeza ko ashaka guhoza amarira abafana ba Expendables mu gice cya 4

Expendables ni filime yo mu bice ihuriramo ibihangange binyuranye bizwi muri filime z’imirwano ikaba yaratangijwe na Sylvestre Stallone ari nawe uyandika akaba ari nawe mukinnyi w’imena aho yagiye ihuriramo ibihangange binyuranye nka Arnold Schwarzenegger, Bruce Willis, Harrison Ford, Jean-Claude Van Damme, Dolph Lundgren, Mel Gibson, Antonio Banderas, Wesley Snipes, Jet-Li, n’abandi bagenda biyongeramo uko buri gice gishya kigiye gukorwa.

Igice cya 3 cyayo cyasohotse umwaka ushize cyahuye n’ibizazane byinshi, dore ko cyibwe kigashyirwa kuri interineti kitarasohoka mu byumba bya cinema, kimwe mu bintu byayiteje igihombo gikomeye ariko bikaba bitarayibujije kwitwara neza ku isoko n’ubwo nanone  kitashimishije abafana bayo uko bikwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND