RFL
Kigali

Hongeye kuboneka amahirwe ku bifuza gukina filime bose

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:23/08/2016 12:47
2


Gukina filime ni kimwe mu bintu bikundwa n’abatari bake, ariko ntibabashe kugira amahirwe n’ubushobozi bwo kubona uko bakwinjira muri uwo mwuga, kuko akenshi n’abafite izo mpano badakunze kubona inzira banyuramo. Kuri ubu rero uwari ufite izo nzozi arahishiwe, kuko habonetse aho ashoboara kugaragariza impano ye.



Aya mahirwe yatanzwe n’ikigo cya Touch Film Production, agamije gutoranya abagiye gukina muri filime y’uruhererekane. Iyi Filime izatangira gufatirwa amashusho mu kwezi kwa 9 uyu mwaka wa 2016, gusa mbere y’uko hafatwa amashusho habanza gukorwa ikitwa Casting ari nayo iteganywa kuba muri iki Cyumweru.

Casting ni igikorwa cyo gutoranya no gutanga imyanya ku bakinnyi baba bifuzwa gukoreshwa muri filime iba iteganyijwe gukorwa. Uku gutoranya abakinnyi, bikorwa hagendewe ku myamya ikenewe cyangwa umwanditsi w’inkuru yagaragaje, iyi myanya itoranywa, hagendewe ku gitsina, igihagararo,imyaka,ingano ndetse n’uburyo ubyujuje, abonwa n’utoranya  abo bakinnyi ,abona ko utoranyijwe ashobora kwigishwa agafata vuba. kugirango amukuremo umukinnyi uba ugiye gukina mu mwanya w’uvugwa muri iyo nkuru.

Film Casting

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Hakizimana Youssouf uri mu barimo gutegura iyi filime dore ko ari nawe uzayifatira amashusho, yagize ati "Turimo gutegura igikorwa cyo gutoranya abakinnyi ,bazakina muri filime y’uruhererekane, tuzatangira gufatira amashusho mu kwezi kwa 9. Tukaba tumenyesha buri umwe wese, wumva afite impano yo gukina filime, ko adahejwe. Kandi iyi filime n’inkuru izakenera abakinnyi b’ingeri zose bivuze ko nta n’umwe uhejwe muri iyi casting izaba."

Uretse kuba iyi filime izaba ari uruhererekane, ni n’imwe muri filime nyarwanda izagaragaramo bamwe mu bamenyerewe muri uyu mwuga. Aho harimo abakinnyi bazwi, abatekinisiye bagiye bakora mu ma filime menshi y’uruhererekane nk’Inshuti (Friend) Seburikoko n’izindi.

Kwiyandikisha byatangiye kuri uyu wa 23 Kanama 2016 bikazarangira ku italiki 31 Kanama 2016 aho kuri iyo taliki  ku biyandikishije, hazatangira gukorwa igikorwa cyo gutoranya abakinnyi ,bazakina muri Iyi filime bikaba biteganyijwe ko gutoranya aba bakinnyi bizahagarikwa ku italiki ya 5 Nzeri 2016.

Iyi filime ikazatangira gufatirwa amashusho ku italiki ya 15 Nzeri 2016. Ku bifuza kwiyandikisha ubu bakaba barimo  kwiyandikishiriza i Nyamirambo aho bita kuri Touch record  iherereye kuri 40,Inyuma y’i cyapa  cya Taxi ku muhanda ugana inyamirambo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gady7 years ago
    Iki gikorwa ni cyiza cyane rwose! Ariko c ko batubwiye kwiyandikisha ntibavuge ibisabwa muri uko kwiyandikisha? Uwakenera ubusobanuro burambuye ari kure yababona gute?
  • uwanyirigira valens7 years ago
    Mwatworohereza.ingendo ndi rulindo rukozo





Inyarwanda BACKGROUND