RFL
Kigali

Hitezwe impinduka ku bakora Sinema nyarwanda mu masaha abarirwa ku ntoki

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/08/2016 22:49
0


Kuri uyu wa gatanu nibwo benshi mu bakora umwuga wa sinema bategerezanyije amatsiko menshi yo kumenya utorerwa kuyobora urugaga nyarwanda rwa Sinema aho benshi biteze ko uzatsindira kuyobora uru rugaga azahindura byinshi muri uru rugaga ruhanzwe amaso na buri muntu wese uri muri uyu mwuga.



Kuri  Benshi mu bakora uyu mwuga inkuru yiriwe icya ibintu ni inkuru y’amatora ateganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Kanama 2016. Abakora uyu mwuga bakomeje kwibaza byinshi ari nako bategerezanyije amatsiko uri buze kwe gukana umwanya wo kuyobora uru rugaga.

Mu bagiye baganira na Inyarwanda.com ntibahwemye kwerekana ko bishimiye izi mpinduka ariko na none bakongera kugaruka ku muntu bifuza ko yayobora uru rugaga. Umwe mubo twaganiriye yagize ati,

Uko aya matora yateguwe ni byiza njye sinzatora ariko ndasaba abazatora ko bakwirinda ikimenyane bagatekereza cyane bibaza kuwo Sinema yacu ikeneye ibi ni babikorana ubwitonzi n’ubushishozi hazabaho impinduka zikomeye mu bijyanye n’iterambere ryacu nk’abakora uyu mwuga ariko nibongera gukora ya makosa aranga abakora uyu mwuga tuzisanga inyuma yaho twari turi.”

Kugeza magingo aya asanga sinema nyarwanda ikeneye umuntu ukora sinema kandi usobanukiwe n’ibibazo biri muri sinema, Isoko ry’urwanda riha abaturage. Tuganira n’umunyamabanga mukuru w’uru rugaga Harerimana Ahmed ari nawe uri gukurikiranira hafi imirimo y’aya matora yadutangarije ko amahuriro yose araye atanze abakandida  kandi bakaba babona guhitamo abaziyamamariza imyanya igomba kuzuzwa babyitabiriye,ariko hakaba hari abitinye cyane bakanga kwiyamamariza kuri uyu mwanya.

Igisigaye akaba ari ugutegerezanya amatsiko uburyo amatora azagenda n’abazegukana iyi myanya yo kuyobora iri huriro kuri ubu rifite ibibazo byinshi n’inshingano nyinshi zitari zakemurwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND